Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Ngo muri 2020 u Rwanda ruzaba rusa na Paradizo. Niko batwigishaga muri primaire Kagame agifata ubutegetsi

$
0
0

Ngo muri 2020 u Rwanda ruzaba rusa na Paradizo. Niko batwigishaga muri primaire Kagame agifata ubutegetsi. None:

1. Umunyarwanda araza gutabara umubyeyi we mu gihugu cye akarigiswa;
2. Nzaramba iraca ibintu (kuva navuka nta gihe abanyarwanda bigeze basonza nko muri iyi minsi)
3. Abanyarwanda basigaye basambanya inka bakarya imbwa (kuva navuka ni umbwambere mbyumvise muri uru Rwanda = amahano)
4. Abanyeshuli barirukanwa mu mashuli nta mpamvu bahawe nta n’indishyi.
5. Abanyarwanda bifuza kujya gutanga umusanzu wabo mukureba ko bazanzamura igihugu cyabo barahezwa hanze, abandi bagafungwa, abandi bakabuzwa epfo na ruguru (Nahimana T, Ingabire Victoire, Mushayidi, Ntakirutinka, ect..)
6. Perezida amara ibyumweru n’ibyumeru azenguruka amahanga, ava mu gihugu ajya mu kindi, akoresha amafaranga ava mu mitsi y’abaturage mugihe bo bahatirwa gutanga i mirisoro y’ikirenga ibahombya, nzaramba ibamereye nabi, n’abana babo birukanwa mu mashuli hatitawe kungaruka bazagira.
7. Buri munsi baha hari inkuru z’abanyarwanda bishwe urw’agashinyaguro ntihagire amaperereza akorwa kumfu z’abo benegehigu.
8. Abanyarwanda bagerageza gutabaza baracecekeshwa, bagatotezwa, bagashimutwa, bagafungwa, bakicwa, ect.. (es. Diane Rwigara, Kizito Mihigo, ect….)
9. Mu kagari kamwe mu mwaka 1 abangavu barenga 1500 batwara inda z’ibinyendaro.
10. Leta ishyiraho kubwende abanyarugomo babuza amahwemo abaturage (DASSO, Ingabo za kabaye ari iz’iguhugu zinyanyagiye ku mirenge mu gihugu hose ect….)

Ibi 10 nibimwe gusa (ni agatonyanga kanzuzunyu) mu bibazo uruhuri igihugu cyacu kirimo kubera ubuyobozi butitaye ku nyungu z’abaturage.
Njyewe iyi paradiso ntimuyimpeho!

Ibi nibindi byinshi biri mugihugi cyacu bikibuza gutera imbere niyemeje kubyamagana no guharanira ko birangira, bikavaho hagatangira ibindi bihe bishya by’amateka y’igihugu cyacu, hagatangira politike ikora GUSA mu nyungu z’abaturage!

Niba nawe tubyumva kimwe ngwino dufatanye guharanira impinduka nziza mu gihugu cyacu.

Yvonne Uwase


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>