Mu mateka y’abanyarwanda hari amataliki adateze kuzibagirana uko ibihe bizahora bisimburana, muri ayo harimo asa nayemewe kuvugwa ariko andi nushatse kugira icyo ayibazaho akaba yahasiga ubuzima. Muri ayo mataliki ndashaka kwivugira taliki ya 5/06/1994.
Uko kuyobya uburari byose biguha kwibaza ariko bidatinze ukisubiza kuko amateka yaba mabi cyangwa meza yose tugomba kuyavugaho rumwe nk’abanyarwanda kugira ngo twubake umuryango nyarwanda w’ejo hazaza .
Ubwo nari nkitse uturimo, nafunguye Radio Ijwi rya Rubanda nk’ibisanzwe ngo nkurikirane umunsi wa Kane w’amasengesho ya Neveni, hanyuma nza kugwa mu kantu ubwo umunyamakuru Simeon yari ahamagaye Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde ngo nibura abashe kuvuga agasengesho gato asabira abihayimana bagenzi be bishwe n’ingabo za FPR Inkotanyi baguye i Gakurazo, igisubizo cya Musenyeri cyanteye kwibaza byinshi :
-Kutavanga politiki n’amasengesho bishatse kuvuga iki ?
-Kiliziya Gaturika yo mu Rwanda isabira izo nzirakarengane ryali? Gute? Hehe?
I Gakurazo
I Gakurazo ni mucyahoze ari komine ya Mukingi muri Gitarama, mbwa mbere mu mateka y’isi, abasenyeri ba kiliziya Gaturika batatu, abihayimana bandi 13 ndetse n’akana k’agahungu Richard SHEJA kari kicaye ku bibero bya Musenyeri Gasabwoya bicwa umunsi umwe n’ingabo za FPR inkotanyi. Zari zirangajwe imbere n’abagororewe kuba abajenerali ubu kubera ayo mabi, aha ndavuga Fred Ibingira, Wilson Gumisiriza na Innocent Kabandana ibyo byose bihawe umugisha na Rudasumbwa mu mabi yose Paul Kagame.
Imyaka ibaye 19 n’imisago abo basenyeri uko ari 3 (Musenyeri RUZINDANA Joseph, NSENGIYUMVA Vincent, NSENGIYUMVA Thaddée) bose bahambwe muri Bazilika y’i Kabgayi, uburyo bunyuranyije n’umuco wa kiliziya aho buri Musenyeri agomba gushyingurwa kandi akibukwa muri Diyoseze ye yayoboraga.
Tugarutse ku kiganiro, ubwo Musenyeri Mbonyintege yari ateze amatwi Simeon amusobanurira impamvu imuteye kumuhamagara, dore ko abo basenyeri bagenzi be baguye muri Diyosezi ayobora, bakaba bahambye muri Diyosezi ayobora ndetse akaba ni umukuru w’inama y’abepiskopi b’u Rwanda, twumvaga ko agiye nibura kubavugira Ndakuramutsa Mariya nka 2 ndetse na Dawe uri mw’ijuru ubundi akaba arangije umurimo we, dore ko Musenyeri Ntihinyurwa yabikoze nta mususu ubwo bamusabaga gusabira izo nzira karengane.
Kutavanga Politiki n’amasengesho byari bivuze iki ?
Icyo Musenyeri Mbonyintege yita Politike ni ugusabira inzirakarengane zishwe na FPR cyane cyane ziganjemo ubwoko bw’abahutu! Naho amasengesho nayabazize ubwicanyi bw’interahamwe nibo bakwiye kwibukwa bakanasabirwa ku Mana, abandi bo si abantu si abanyarwanda!
Binyibukije ko nta gishya kiba mu isi koko burya ibi byose tubona byahozeho na kera, abaromani nibo bagira bati:Nihil novi sub Sole “Rien de nouveau sous le soleil” binyibukije mu gihe cya kera ukuntu abantu basumbanaga bakurikije amikoro, mu gihe uwabaga atanze amaturo menshi yabonaga indugensiya(indulgence) nyinshi gusumba abandi, no mu Rwanda ni uko uwo agatsiko ka Paul Kagame kadashaka ntiyibukwa ndetse n’uwamwishe ni intwali! Banyarwanda turava he tukajya he? Kugera aho umushumba avangura intama ze!
Mu Rwanda ibintu byose byarivanze, biragoye gutandukanya idini n’amashyirahamwe runaka y’abanyepolitike, umukuru w’idini cyangwa itorero biragoye kumutandukanya n’umuvugizi wa leta MUSHIKIWABO!
LETA+AMADINI= FPR=INGIRWAMASHYAKA+INTORE |
Kiliziya Gaturika yo mu Rwanda isabira izo nzirakarengane ryali? gute? Hehe?
Umwera uturutse i bukuru ukwira hose koko, agatsiko ka Paul Kagame kabibye inzangano mu banyarwanda, kubakiye ku kinyoma kugera n’aho Musenyeri Mbonyintege atsimbarara ku kinyoma bamutoje agatsimbarara akemeza Simeon ko bagira igihe cyo kwibuka bariya bihayimana baguye i Gakurazo? Byakozwe ryari? Hehe? Nande?
Ikigaragara cyo Musenyeri Mbonyintege ateye isoni n’agahinda, turakibaza niba ari ubwoba bwamuteye kuvuga amagambo nk’ariya mu nyungu zo kurengera ubuzima bwe bikatuyobera. Gusa twe nk’abakiristu nta bushumba tukimubonamo! Yahisemo kwibera umugererwa (mouvancier) mu gatsiko kayobowe na Paul Kagame nk’uko Padiri Thomas Nahimana ajya abisobanura .
Nibyo koko Musenyeri Mbonyintege yahisemo gushyira iyobokamana hasi yikomereza umurimo wa Politike yunganira indi ntore minisitri Séraphine Mukantabana ufite mushingano gucyura impunzi aho yavuze ko bafite uburyo bibuka kandi ko ntawe babujije kwibuka.
Isomo kuri Mgr.Mbonyintege
Abanyarwanda bagiriwe amabi menshi, ibyo Mgr. Mbonyintege yavuze afite umwanya uhagije wo kwikosora akababarirwa, ariko na none bigaragaza imikorere idahwitse y’abo bashumba b’iki gihe yo kuvangavaga ibintu ugasanga umwanya munini bawuta mu kugambanira intama bashinzwe ndetse no gukunda ubwiru cyane bakigira nk’aho bazi ibintu byose.
None se wambwira ukuntu Musenyeri muzima atagira umunyamabanga (secrétaire) ushinzwe kumwitabira telefone? Bityo akabasha kugira umwanya uhagije wo gutegurirwa ibibazo by’abanyamakuru ndetse byanashoboka agatanga umunsi umubereye wo kubisubiza.
Yanze kuganya ashaka ibisubizo vuba nk’izindi ntore ariko nibwo yishyize habi gusumba iyo aruca akarumira byari kwitwa ko ari ibibazo by’itumanaho.
Umwanzuro
Ntawabura gushima umunyamakuru w’ijwi ryarubanda Simeon n’ikipe bafatanyije muri iki gihe cya Neveni bihaye cyo gusabira abanyarwanda bose bazize ubwicanyi bwaba ari ubw’Interahamwe cyangwa bwa FPR-Inkotanyi ndetse bakanatanga urubunga ku banyarwanda bose babyifuza cyane cyane abatemerewe kwibuka muri aka kanya no guha ijambo abariniganywe.
Ahubwo ubutaha bizadushimisha umunsi radio ijwi rya Rubanda yahaye ijambo uhagarariye Papa mu Rwanda (Nonce apostolique).
Twongeye kwifatanya n’imiryango yabuze ababo, cyane cyane abadafite aho bibukira.
Umukristu wa Diyosezi ya Kabgayi.