Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Madame Claire Nadine Kasinge, Ministre w’intebe wungirije wa Guverinoma ikorera mu buhungiro (GREX), ngo Padiri Thomas Nahimana na bamwe mu bagize Guverinoma ye babonanye na Senateri Ted Cruz umwe mu bari bahanganye na Perezida Donald Trump mu gihe cyo guhitamo uzahagararira ishyaka ry’abarepubulikani mu matora y’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu butumwa Padiri Thomas yashyize hanze akoresheje urubuga rwe rwa twitter yavuze ko mu izina rya guverinoma y’abanyarwanda ikorera mu buhungiro yishimiye uburyo yakiriwe neza mu biro bya ba Senateri John McCain, Ted Cruz, John Cornyn, Jeff Flake, Ben Cardin, Bob Corker kandi yavuze ko akomeza ibiganiro n’abayobozi b’Amerika avugira abanyarwanda kuri uyu wa kane tariki ya 23 Werurwe 2017.
Amakuru atugeraho akaba avuga ko uru rugendo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ruzamara iminsi 15.
Frank Steven Ruta