Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10370

Violette Uwamahoro wari ufungiye mu Rwanda yageze mu Bwongereza

$
0
0

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki 12 Mata 2017, ava mu gihugu cy’u Bwongereza aravuga ko Violette Uwamahoro wari umaze iminsi afungiye mu Rwanda ubu yageze mu Bwongereza ubu twandika iyi nkuru ari kumwe n’umuryango we.

Nabibutsa ko Violette Uwamahoro yatawe muri yombi ku wa 14 Gashyantare 2017, ariko Leta y’u Rwanda ikomeza guhakana ko itamufashe kugeza ubwo Leta y’u Bwongereza ishyizeho igitutu Leta y’u Rwanda ikagerageza gutekinika urubanza.

Faustin Rukundo umugabo wa Violette Uwamahoro yakomeje gutabaza anemeza ko umugore we arengana ko adakora politique ahubwo azira inshingano Faustin Rukundo afite mu ihuriro nyarwanda RNC nka Komiseri ushinzwe urubyiruko.

Leta y’u Rwanda nyuma y’igitutu kinshi yashoboye kurekura Violette Uwamahoro ikoresheje ubucamanza bwayo ndetse imusubiza ibye byose ndetse na Passport ye y’u Bwongereza!

Byari byavuzwe ko azacumbika mu nzu yashakiwe na Leta y’u Bwongereza mu gihe urubanza rwe rugikomeza none dore yageze mu Bwongereza n’urubanza rutarangiye.

Iki kibazo cya Violette Uwamahoro kirangiye cyambitse ubusa Leta y’u Rwanda kinerekanye ingufu zayo aho zigarukira.

Marc Matabaro


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10370

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>