Ku itariki ya 8 Kamena 2013 Ishyaka PPR-IMENA ryateguye ikiganiro Mbwirwaruhame cyagenewe Abanyarwanda b’ingeri zose baba mu Bubiligi. Icyo kiganiro cyahuje abayoboke ba PPR-IMENA n’abandi banyarwanda bari bitabiriye kumva Ibyo bagejejweho na Madame Prudencienne Seward uhagarariye Ishyirahamwe “PAX”, Bwana Kazungu Nyilinkwaya, uhagarariye ishyaka PPR-IMENA, Bwana Bonaventure Habimana, Ushinzwe Komisiyo y’Ubworoherane muri PPR-IMENA na Bwana Hassan Bakundukize Ushinzwe Komisiyo y’Itangazamakuru muri PPR-IMENA. Uwayoboye ibiganiro ni Bwana Célestin Hakizimana, Umunyamabanga w’Ishyaka PPR-IMENA.
↧