Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Kigali: Abashinzwe umutekano batwikishije lisansi abana b’inzererezi 2 muri bo barapfa!

$
0
0

Amakuru avuga ko muri iyo ruhurura hatwikiwe abana batatu, babiri muri bo bahita bitaba Imana undi arakomereka bikabije.

Polisi yageze aho ibi byabereye ndetse uyu muhanda wahise ufungwa gusa ahagana saa moya n’igice nibwo wongeye gufungurwa. Umwana umwe w’inzererezi waganiriye na IGIHE yavuze ko hari abantu babirukankanye mu ijoro we arahunga yihisha inyuma y’imodoka yari iparitse hafi n’ahahoze hakorera BDF naho bagenzi be basigara aho muri ruhurura.

Uyu mwana muto w’umukobwa yabwiye IGIHE ko bagenzi be batwikishijwe lisansi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu iperereza ryatangiye.

Ati ““Ntitwari twamenya niba aribo ubwabo babyikoreye cyangwa niba abandi babigizemo uruhare gusa mu gihe cyo mu masaha ya saa kumi n’igice nibwo Polisi yamenyeshejwe ko hari ahantu hahiye yihutira kugerayo isanga ni umuriro uri kuzamuka mu muserege, hari abana babiri bari barimo barapfa undi umwe arakomereka. Ntitwari twamenya icyabiteye niba aribo hagati yabo bashyamiranye, niba se hari abandi babigezemo uruhare.”

Polisi yemeje ko kuri ubu hatangiye iperereza kugirango hamenyekane aba babigizemo uruhare.

Umwe mu bashinzwe umutekano kuri imwe mu nyubako yegeranye n’aho ibyo byabereye, yabwiye IGIHE ko aba bana batwitswe mu masaha ya saa cyenda zo mu rukerera, bikozwe n’abanyerondo.

Ati “Babasanze hariya mu nzu [iri ahari kubakwa inyubako y’ubucuruzi iruhande rwa CHIC] umwe ariruka baramufata batangira kumukubita, abereka hariya bagenzi be bari baryamye, nibwo batangiye kujombamo inkoni umwe agira ubwoba avamo aravuga ngo hasigayemo batatu ari nabo batwikiyemo.”


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>