I Gikondo ahitwa SGM munsi y’ikibuga cy’umupira w’amaguru gihari mu ijoro ryakeye humvikanye urusaku rw’amasasu, mu gitondo nibwo byamenyekanye ko ari nyiri akabari gahari yarashwe n’umusirikare amasasu menshi akamuhitana.
Aya masasu yumvikanye ahagana saa munani y’ijoro, abaturiye aka kabari babwiye Umuseke ko bamenye ko umusirikare na nyiri akabari bapfuye umugore wa nyiri akabari ngo umusirikare yariho aganira nawe.
Umwe mu baturanyi ati “Nyiri akabari ni umugabo w’ijeya (geant) yavuye mu kandi kabari byegeranye akoreramo asanga uyu musirikare muto muto atereta umugore we maze aramusuzugura ashaka kumukubita.”
Uyu avuga ko nyiri akabari yambuye imbunda uyu musirikare maze akayishyira ku ruhande ashaka kumukubita, ngo hari uwatabaje abasirikare bandi bari kuri Patrol maze uwaje ngo niwe warashe uyu nyiri akabari atabara mugenzi we.
Aba baturiye aka kabari bavuga ko nyakwigendera bakimurasa yagerageje kwiruka ariko yagera mu muhanda yikubita hasi, abasirikare babiri barahamusanga bamurasa andi masasu agera kuri atandatu ahita yitaba Imana.
Hari n’abavuga ko aba basirikare babiri bari babuze ubwishyu bw’inzoga bari banyoye, umugore wa nyakwigendera akiyambaza umugabo we (yari afite akandi kabari) ngo babishyuze yaza bakananiranwa bakabanza no kurwanira mu kabari (ibirahure by’akabari byamenaguritse).
Muri iki gitondo imbere y’akabari hari hakigaragara ibisigazwa by’amasasu agera kuri atandatu nk’uko umunyamakuru w’Umuseke uhageze abyemeza.
Amakuru atangwa n’abaturage ni uko uyu musirikare yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano.
Source:
Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW