Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10369

Imyigaragambyo yo ku ya 7 na 10/6/2017 mu Bubiligi isigiye abanyarwanda ayahe masomo?

$
0
0

Hari nibura ibintu bitatu umuntu yayibukiraho:

1.Abanyarwanda b’ingeri zose, cyane cyane urubyiruko, hakubiyemo n’abayobotse amashyaka afite imirongo ya politiki ihabanye, biyemeje gukorera hamwe mu gutegura imyigaragambyo y’i Bruxelles n’i Gand kandi babigezeho mu bwuzuzanye. Ni isomo rikomeye ku munyagitugu Paul Kagame ry’uko abanyarwanda biteguye kurenga ibibatanya bakamwamaganira icyarimwe kubera ko iyo abagirira nabi cyangwa abononera abikora atitaye ku miryango cyangwa amashyaka babereye abayoboke.

2.Haba i Bruxelles haba i Gand intore nkuru yatinye guca mu irembo ryagenewe abanyacyubahiro mu gihe yinjiraga ahaberaga gahunda yari yatumiwemo ndetse hari n’aho itigeze ikandagiza ikirenge kandi byari biteganyijwe; uko gusubika gahunda ikitaraganya no gucishwa mu cyanzu byongeye kugaragariza bose ko irembo ari irya rubanda kandi rinyurwamo n’uwo rubanda ibyemereye; tekereza ku kuntu intore zizahinda umushyitsi igihe abigaragambya bazaba bikubye inshuro 10, 50 cyangwa 100!

3.Hari propaganda yari yarakwirakwijwe n’ishyaka rya FPR n’amashumi yaryo ko intore ari abashoborabyose. Imyigaragambyo y’i Bruxelles n’iya Gand idusigiye isomo rikomeye ko atari ko biri; nk’uko zari zabikoze i Bruxelles, intore zongeye gutega igico Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro n’abayobozi bandi bari kumwe na we barimo ba Minisitiri batatu bari bitabiriye imyigaragambyo y’i Gand. Aba banyacyubahiro basanze imodoka yabo igoswe n’imodoka enye zuzuye intore; ebyiri ibumoso, izindi ebyiri iburyo. Intore zigikubita amaso uburyo abo banyakubahwa bari barindiwe umutekano n’abapolisi bari bemeye kubaherekeza kugeza binjije imodoka yabo muri cortège y’andi mamodoka yari atwaye abitabiriye imyigaragambyo, zaramanjiriwe zikanja amanwa maze zihunga zibebera atari uko zibikunze. Ni koko, abanyarwanda bari ku mugabane w’uburayi no mu bindi bihugu byateye imbere muri demokarasi n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa kiremwa muntu bafite igikundiro cyo kuba ababishatse bakwamagana umunyagitugu Paul Kagame n’intore ze mu mutekano. Kudakoresha ubwo burenganzira ni ugupfusha ubusa iyo mpano y’agaciro utabona icyo uyishyura iramutse igurwa, ni ugutenguha imbaga y’abanyarwanda badafite ubwinyagamburiro, ni no guha umunyagitugu Paul Kagame agahenge n’umwanya wo gukomeza gutunda intore agamije kuzuzuza mu bihugu dutuyemo ngo amaherezo zizatuvutse uwo mudendezo.

Jean Leonard Seburanga


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10369

Trending Articles