Maze iminsi mbwirwa na bamwe ko gutinyuka kuvuga ko HE Paul Kagame ategekesha igitugu, ko yishe kandi akica abanyarwanda, ko agundiriye ubutegetsi ko perezida atari umwami, … ko kubivuga mba ndimo guta igihe ndetse nkabazwa umusaruro nkuramo.
Ababimbwira nta narimwe ndababuza kumushyigikira no kumuramya. Mvuga ibindeba nkabaharira ibibareba.
Kuba rwose barihebeye FPR nako HE Paul Kagame sindabibabuza cyangwa ngo mbibahore kuko ari uburenganzira bwabo.
Kuba mvuga ibigaragara ngo ndata umwanya nimbivemo, ese babibwirwa ni iki ko mba ndigutakaza umwanya ?
Abo mvuga kandi ni impunzi mu gihugu cyatwakiriye dusangiye twajemo tumaze kurokoka ubwicanyi.
Bati u Rwanda rurubatse, Habyalimana ntacyo yasize yubatse, kandi njye sinahunze kutagira aho mba (sans abri), kabone n’igihe nari muri shitingi sininubaga na gato.
Nibaza impamvu abambwira ko nta umwanya bataba mu gihugu cyubatse neza bagahitamo gucumbikirwa mu bihugu by’uburayi bakamo ubuhungiro ndetse bakahaba imyaka myinshi nta byangombwa bafite (sans papiers).
Ese HE Paul Kagame yaba ari Umufundi? Yaba yarubakiye nde mu banyarwanda muzi inzu akayimuhereza ngo abemo même yishyura make (un loyer à prix modéré) nk’uko tuba mu mazu ya Leta hano (logement social)?
Abo yabikoreye bagira Imana n’amahirwe ni uko bakanga bakaza gusaba ubuhungiro no guturana a ba nyakujya ?
Ese abahunga u Rwanda ubu bahunga ko Nyakwigendera Président Habyalimana Ntacyo yari yarubatse?
PEREZIDA yaba ariwe wubaka igihugu wenyine? Ese abanyarwanda bakunda HE baba bamaze imyaka 23 bamuvunisha akubaka wenyine ko bo bativuga?
Ese mu bihugu bidategekwa na HE Paul Kagame mu myaka 23 nta mazu mashya yubatswemo?
Ese Paul Kagame yaba yarubatse ibitaro bingahe biruta Hopital Roi Faysal yasanze?
Ese yubatse ibibuga by’indege bingahe biruta kimwe cyitiriwe Grégoire Kayibanda cy’i Kanombe yubatswe ku ngoma y’abakoroni?
Ese ni stade zigahe mu Rwanda ziruta stade Amahoro y’ i Remera yatashywe hizihizwa imyaka 25 y’ubwigenge?
Ese izo réference navuze ni inyubako mwavuga ko zubatswe na Feu président Yuvenal Habyalimana cyangwa ni inyubako z’igihugu zubatswe ngo zikoreshwe n’abanyagihugu?
Ese iyo inkorabusa ibagara ibijumba uwejeje dodo n’inyabutongo abuza nyiri umurima w’ibijumba kubagara ashyizeho umwete? Nyamara abayizera ko hazameramo isogi
Ese hari umunyarwanda umenya agahinda kurusha nyirako? N’ibyiza?
Uburenganzira bwo kwivugira bwivangwamo nta mpamvu yo kubangamira uvuga? Nta mpamvu yo kwingingira umuntu kubyina imbyino y’undi?
Ese umuntu aba mu gihugu kirimo abaturanyi bari mu mashyaka atandukanye badashyamirana basangira akarenga akagashaka kuguhagika muri FPR nawe yahunze?
Ribara uwariraye!
Source: Facebook