Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Diane Shima Rwigara arakunzwe kurusha Paulo Kagame

$
0
0

Yanditswe na Kanuma Christophe

Twavuga ko Dawidi ari nde na Goliati ni nde mu matora yo mu Rwanda? Iyo witegerezanije ubushyishozi amashusho agaragaza abakandida b’amatora mu Rwanda batanga candidature zabo imbere ya Kalisa Mbanda ntibisaba kuba warize amashyuri menshi cyangwa uri umusesenguzi ukomeye mubya politike ngo ubone neza ko Diane Shima Rwigara akunzwe cyane kurusha kure Paulo Kagame.

Paulo Kagame aje gutanga candidature hari abaturage benshi nibyo ariko ababa mu Rwanda twese turazi uko abaturage bajyanwa aho perezida ari bujye. Sinaba nibeshye cyane mvuze ko bariya baturage bagaragaye kuri Komisiyo y’amatora ejo ari abo inzego zitandukanye z’umutekano bagiye bakura mu mirimo no mu ngo zabo kugira ngo bajye gukomera amashyi no gushungera umwami w’u Rwanda.

Ntitwaba twibeshye tuvuze ko buriya imirimo imwe n’imwe ya Leta mu mugi wa Kigali yahagaritswe abakozi ba Leta bagategekwa kujya kubyinira no kuririmbira Paulo Kagame.

Icya kabili cyagaragaye neza n’uburyo Paulo Kagame atinyana n’abaturage. Urebye intambwe zari hagati y’abaturage naho yagenderaga ubona harimo kwishishanya kunini cyane.

Icya gatatu ubaze umubare w’abasore b’inkorokoro bari bamugaragaye ngo hato muri bariya ngo “bakunzi be” hatagira ubaca murihumye akaba yamuta kuwakajwiga nabwo bigaragaza ko nawe ubwe abizi ko bariya banyarwanda bari hariya bamuririmbira banamukomera amashyi batamukunda.

Icya nyuma muri byinshi twabonye ni uburyo ntamashyushyu menshi abanyamakuru bamugiriye imbere ya komisiyo y’amatora.

Diane Shima Rwigara atanga candidature twiboneye uburyo abanyamakuru bitaboroheye kumwegera atari uko hari uwabakumiraga ahubwo ari uko gusa bari benshi cyane bose bifuza gutahana ijwi rye cyangwa ifoto ye.

Nyamara ku ruhande rwa Kagame n’ubwo bamugaragarizaga ubwuzu bwinshi amakuru dufite n’uko babanje kurobanurwa nyuma yo gusakwa cyane nk’abajura. Abanyamakuru b’abatoni b’ubutegetsi barinjizwa abatizewe ibukuru bahezwa hanze. Ntibyabaciye intege.

Icya kabili twiboneye ni uburyo Diane Shima Rwigara ari umukandida wa rubanda koko. Yavugaga nta mususu kandi ashyize amanga. Nta bwoba bwo kwegera rubanda yarayegereye rwose ndetse akanyuzamo agashyiramo ijambo “donc” (Soma donko) rifite byinshi rigarura mu mitwe yacu. N’ubwo yize kaminuza muri Amerika, Diane Shima Rwigara ntekereza ko azi ko abasirikare bavuye Uganda badutegetse ubu iyo bashaka kurobanura bagira bati uriya yari mu gisirikare cya Donko bishatse kuvuga ingabo za Habyarimana ariyo ya donc Diane yakunze gukoresha avugana n’abanyamakuru.

Icya gatatu urubyiruko rwamuherekeje ku bushake n’ikimenyetso cyo gutinyuka n’urukundo rwinshi bafitiye umukandida Diane Shima Rwigara. N’ubwo ntamenya uko bishyize hamwe ngo bamuherekeze icy’ingenzi nuko ntekereza ko baje babizi neza ko guherekeza Diane Shima Rwigara ugafotorwa n’itangazamakuru bishobora kubakwegera cyane no gutuma bahigwa bukware n’inzego z’umutekano nk’uko nabamusinyiye ubu ngo barara mu bigunda hamwe na hamwe.

Icya nyuma n’uko Diane Shima Rwigara yari aherekejwe n’umubyeyi we, n’ijambo ry’Imana Bibiliya ikimenyetso ko agendana umugisha w’umubyeyi n’ijambo ry’Imana ku babyemera batyo akaba ariwe mujyanama mukuru. Mu gihe Paulo Kagame yateye benshi kwibaza niba umufasha we n’abana be bose baba bashyigikiye candidature ye kuri iyi mandat ya 3 kuko yagaragaye nk’ingaragu ari kumwe na Ange. Ku mwanya w’Imana Paulo Kagame yigaragaje nk’uwishyigikirije Karachnikov kuko abasore be bari bamugaragiye nta n’umwe wibutse Bibiliya cyangwa Ikorowani wenda ngo ajijishe ko nawe yishingikirije ku isumba byose.

Muri make byagaragaye ko Diane Shima Rwigara yatsinda Paulo Kagame mu matora haramutse hatabaye TORA AHA, hatabaye kwiba amajwi, hatabaye gukoresha inzego z’umutekano niza Leta kujya kuzana abaturage mu gicuku ngo nibaze aho Paulo Kagame ari bukorere kampanye/aho yiyamamariza hakaboneka indorerezi zigenga.

Diane Shima Rwigara arakunzwe kurusha Paulo Kagama kure.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>