Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Iyakirwa rya Paul Kagame ryagaragaje gusumbanya abakandida

$
0
0

Mu gihe abakandida bose bandikaga bakamenyesha Komisiyo y’igihugu y’amatora isaha n’umunsi bifuzaho gutanga kanidatire zabo ubundi bagategereza ko byemerwa cyangwa bikangwa, komisiyo y’igihugu y’amatora ikanagena ibijyanye n’umuhango wo kubakira, byose uko byakabaye.

Ku ruhande rwa Bwana Paul Kagame, Komisiyo y’igihugu y’amatora ntiyigeze igira ijambo na rimwe cyangwa se urundi ruhare mu gutegura igikorwa nyiririzina, uretese kuzicara bakamutegereza.

Mu gihe abandi bakandida batahaga Komisiyo y’igihugu y’amatora amabwiriza ku buryo izabakira, abagize itsinda ryari ryashyizweho na secrétariat ya FPR hamwe n’abandi bake muri perezidansi ya Repubulika nibo bateguye igikorwa, bamenyesha komisiyo y’amatora, nayo iti ‘Uko ziteze niko zitambirwa’.

Amabwiriza yahawe komisiyo y’amatora yageze no ku gutegekwa guhindurira Kagame intebe n’ibyicaro, ntibihuze
n’iby’abakandida bamubanjirije.

Mu gihe ntawemerewe gukoresha umwanya arimo yiyamamaza, haba mu bikoresho, amikoro, abakozi barwo, n’ibindi, Bwana Paul Kagame yabirenzeho akoresha abakozi ba perezidansi ya Repubulika akazi katari mu nshingano zabo, ko kumwamamaza. Hakoreshejwe imodoka za Leta mu kazi k’ishyaka, hakoreshwa n’ibindi byinshi mu mbaraga
z’igihugu ku gikorwa cy’umuntu ku giti cye.

Mu gihe abandi bakandida batemererwaga gukorera Ikiganiro n’abanyamakuru mu marembo ya Komisiyo y’amatora, ahubwo bakigizwa inyuma aho no gufata amafoto byagoranaga, Paul Kagame we yateguriwe icyumba cyagutse cyo kuganiriramo n’itangazamakuru mu nzu ya Komisiyo y’amatora, mu nzu ya Leta itari umutungo bwite we cyangwa w’undi muntu ku giti cye.

Mu gihe abandi bakandida bumvirizwaga n’abakozi ba Komisiyo y’amatora bakanyuzamo babibutsa kenshi ko ibyo bavuga batabyemerewe kuko Atari igihe cyo kwiyamamaza, ndetse bakanasabwa gusoza ngo umwanya bahawe urahagaije, Kagame Paul we yahawe umwanya uhagije wo kwidoga adafite umubarira iminota, ahaguruka gusa abyibwirije, amaze iminota irenga ijana yivuga ibigwi bidafite ingiro.

Nta n’uwamwibukije ko igihe cyo kwiyamamaza kitaragera, dore ko ahubwo n’icyo cyumba cya Leta cyari cyateguwe mu buryo bwamamaza ishyaka FPR, (nako maye ngo ryiyise umuryango, ukaba wanibaza impamvu ryivanga n’andi mashyaka bidahuje inyito n’ireme / title & status).

Abakozi bamwe bahawe ikiruhuko kidafite itegeko na rimwe rigiteganya, by’umwihariko abakorera mu nyubako zegeranye na Komisiyo y’Amatora bahatirwa kujya gukomera amashyi umukandida watanzwe na RPF.

Urugero ku ni amafoto, agaragaza abakozi ba Rwanda Revenue Authority bibagiwe no gusiga ibirango by’akazi mu biro byabo.

 

Abandi bakandida ntibahawe amahitamo y’abakurikirana umuhango wo kwakira kandidatire zabo, baba ababashyigikiye cyangwa se ababasenya. Ariko abambari ba Paul kagame bajonjoye abo bibwira ko batabakoma mu nkokora, abaturage bamwe muri rusange n’abanyamakuru bandi by’umwihariko barahezwa.

Frank Steven Ruta


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>