Bavandimwe, nshuti namwe mwese tumaze kumenyana,
Mu gihe kigera ku mezi abiri nabagejejeho igitekerezo nari nagize cyo gutanga kandidatire ku mwanya w’Umukuru w‘Igihugu mu matora ateganijwe mu kwezi gutaha. Mushobora kuba mwamenye ko hatangajwe lisiti ntakuka y’abemerewe kuzahatana muri ayo matora.
N’ubwo tutasohotse kuri lisiti, turashimira byimazeyo abavandimwe, inshuti, abagabo n’abagore, abasore n’inkumi, na buri wese mu ruhande rwe uburyo mwabanye natwe. Ndetse muri benshi bumvise bakanashima umushinga dutekereza ku Rwanda.
Mbibamenyesha nari kumwe n’umufasha wanjye hamwe na bake mu nshuti n’abavandimwe twiyumvagamo kuba dufite uyu mushinga mu mitima yacu. Mu minsi ishize yose, mwemeye guhagararana na njye, buri wese akorana umwete, nyamara byari ibihe bigoranye bitera benshi ubwoba n’amakenga. Ibi byangaragarije ko urugendo rwari urwacu twese.
Kuba kandidatire yacu itemewe, ntibiduteye ipfunwe nta n’isoni dufite ku bw’icyo. Twakoze ibishoboka byose, hamwe na mwe twakoze neza ibyo twari dushoboye gukora. Ibitarashobotse rero muri uru rugendo ntabwo ari ibyo twari dufitiye ubushobozi bwo guhindura.
Kubera izo mpamvu, turabashimira ko mwatugaragarije ko turi Abanyarwanda benshi dufite inyota yo: kubaka igihugu kigendera ku mategeko; guharanira ubwiyunge nyabwo bw’Umuryango nyarwanda; guharanira amahoro n’umutekano kuri buri wese; guteza imbere ubukungu busaranganijwe; no kuzahura uburezi n’imibereho myiza. Ntiducike intege kandi ntiducogorere mu nzira, ahubwo dufatanye guharanira ko izi ntego zazagerwaho, ngo zibe irage tuzasigira abana bacu n’abazabakomokaho.
Mu izina ryanjye bwite n’umuryango wanjye, turabashimiye tubikuye ku mutima.
Gilbert Mwenedata