Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10370

Twibaze ku miterere yabera abanyarwanda mu bworoherane ku bijyanye n’itorwa ry’umukuru w’igihugu

$
0
0

Basomyi nshuti kandi bavandimwe;

Iki gitekerezo ngiye kubagezaho nakigize mbitewe n’uko nasanze ko amakimbirane hagati y’abahutu n’abatutsi yagiye agira ingaruka mbi cyane ku banyarwanda no ku Rwanda ubwarwo, yaragiye aterwa n’uko nta sangirwa ry’ubutegetsi ryigeze ribaho mu Rwanda. Ubwoko bumwe bwiharira ubutegetsi bwose ejo bukabwamburwa n’ubundi kwiharira bikimuka bigakorwa n’abari bakandamijwe ejo, aliko bigahoraho. Kugeza ku munsi wa none icyo ni kimwe mu bibazo by’ingutu byajengereje abanyarwanda kuva cyera kare kugeza ku munsi wa none.

Burya ngo ujya gukira indwara arayiganira ntayigira ibanga. Inzira y’umuti ni ukubyemera tukabivuga, tukagaragaza ko ikibazo cy’amoko cyatujengereje ndetse hakaza kuziramo n’icy’uturere umuntu yaha amasura abiri cyagaragaye cyane mu gihe cya Repubulika, kigakabya ku ya kabili ya MRND (mu bahutu) n’iya gatatu ya FPR (mu batutsi).

Iby’abahutu n’abatutsi ntitubitindaho birazwi bihagije, icyo tuganiraho ni ukubona umuti urambye.

Iby’irondakarere byo rero umuntu adaciye ku ruhande yabivuga muli make atya:

1)      Mu bahutu kuli Repubulika ya kabili, riraboneka cyane hagati y’abiswe abanyanduga (bashyizwe iruhande rwose rugikubita) n’abiswe abakiga (amajyaruguru) baje guhindukamo abanyagisenyi gusa abandi bose bagahezwa, yewe no mu banyagisenyi abatari abashiru bakaza gusa n’abigizwayo buhoro buhoro; n’ubwo abo batari abashiru nk’abagoyi, abarera, abakonya, n’abanyabyumba batigeze bagera  ku rwego rwo kwigizwayo abanyanduga bariho. Abatutsi bo uwashaka ntiyakwirirwa abavuga ibyabo byari ibindi bindi (hors categorie). Ab’imvange nabo bahoraga ari ba nyakugorwa bashaka aho biyomeka kugira ngo ngo babeho.

2)      Mu batutsi kuli Repubulika ya gatatu, riraboneka hagati y’abahoze mu Rwanda (bashyizwe iruhande rwose rugikubita) n’abiswe abarutashye baje guhindukamo agatsiko k’abavuye I Buganda gusa gasangiye n’indobanure nke cyane mu bavuye I Burundi kubera ko 1ère dame ari cyo gice abarirwamo, abandi bose bakagenda bigizwayo buhoro buhoro. N’ubwo abavuye Burundi benshi, Tanzaniya batigeze bagera ku rwego rwo kwigizwayo no gusuzugurwa abahoze mu Rwanda (abacitse ku icumu) bariho. Abahutu bo uwashaka ntiyakwirirwa abavuga ibyabo ni ibindi bindi (hors categorie).  Abavuye Zayire basa n’aho basumbishwa gake cyane abacikacumu aliko nabo rwose barigorewe, cyane cyane bazira ko nta n’umuco cyangwa se ingeso yo kuvangura yabakukiyemo muli rusange. Ab’imvange bo ibyabo ntibihinduka, niba  nyakugorwa bashaka aho biyomeka kugira ngo babeho.

Kubera izo mpamvu, ni ngombwa ko dutekereza ku buryo bushoboka bwo gushyiraho umukuru w’igihugu butanga icyizere no koroherana ku banyarwanda bose. Biragoye cyane, ariko twagerageza kureba icyaruta ibindi twagenderaho, mu kwigomwa no mu gutekereza ejo hazaza h’umuryango nyarwanda. Igitekerezo ntanga singifata nk’aho kiruta ibindi byose byabaho, ahubwo ndagitanga nk’intangiriro yo kwibaza ku muti urambye twabonera ibi bibazo bitwugarije imyaka ikaba ibaye myinshi cyane. Abasoma iyi nyandiko barayisesengura, hanyuma bagire uko bayumva, noneho dukomeze twunganirane kugeza ubwo tuzagera ku buryo bubereye bose.

Ubwo jye natangaho inama  kandi numva bwaba bwiza kuli bose, ndabugaragaza mu magambo akurikira. Ndavuga ku bijyanye n’Umukuru w’igihugu gusa, izindi nzego zazaganirwaho birambuye n’abanyapolitiki bose mu nama yaguye idaheza n’umwe, ndetse no mu bujyanama bw’abanyarwanda bose muli rusange, umwanzuro wumvikanyweho na bose ukaba ariwo wazakurikizwa.

Ubundi kuko abatutsi n’abahutu alibo bagaragara nk’abashyamiranye bikomeye, kandi bakagaragara nk’abafite imbaraga zo guhutaza no kurwanira ubutegetsi ku ngufu igihe babangamiwe bikabije, ndetse tukaba tutatinya no kuvuga ko buri wese muli bo biboneka ko yifitemo imbaraga zo kuba yakwigobotora undi igihe abyiyemeje akabihagurukira, birasaba ko tubatindaho cyane kurusha abandi, aliko abandi nabo tutabirengagije. Ni uguhunga ikibi mu buryo bushoboka.

Mbere yo gusoza turi bugerageze kugaragaza uko abavuka ku babyeyi badahuje ubwoko bafatwa, netse n’abatwa tugire icyo tubavugaho.

Dore uko mbibona:

1. Manda Y’umukuru w’igihugu

-          Uburyo bwa mbere bushoboka: Imyaka irindwi idasubirwamo (manda imwe rukumbi);

-          Uburyo bwa kabili bushoboka: Imyaka ine gusa ishobora kongerwa rimwe risa (4 ans renouvelable une seule fois);

a)      Ubwoko bw’Umukuru w’Igihugu n’akarere

-          Hagati y’abahutu n’abatutsi, nta bwoko bushobora gutanga umukuru w’igihugu inshuro eshatu zikurikiranya, mu bury bwa manda y’imyaka ine. Kandi nta bwoko bushobora gutanga umukuru w’igihugu inshuro ebyiri zikurikirana mu buryo bwa mandat rukumbi y’imyaka irindwi;

-          Manda nyinshi zishoboka ku munyarwanda wo mu bwoko ubwo alibwo bwose, ni ebyiri zonyine mu buryo bw’imyaka ine, n’imwe yonyine mu buryo bw’imyaka irindwi. Ni ukuvuga ko mu buryo bw’imyaka irindwi uwategetse mandat imwe adashobora kongera kuba umukuru w’igihugu mu buzima bwe;

b)     Mu bihe bya mbere kugeza abantu bamenyereye (nko kuli mandat ebyiri za mbere kuli buli bwoko butsinze amatora)

-          Niba ubwoko bw’abahutu butanze Umukuru w’igihugu ukomoka muli « camp »-kiga kuli manda imwe, ubwa kabili bugomba gutanga uwo muli « camp »-nduga, butatorwa icyo gice kikazaba alicyo gikurikiraho gutegeka ubutaha. Aha birumvikana ko buli karere katahabwa umwanya kuko bitari « pratique », ubwo Kiga bikaba icyahoze ari Gisenyi & Ruhngeri, naho nduga bikaba ahasigaye hose (na Byumba ikajyamo nta kundi);

-          Niba ubwoko bw’abatutsi butanze umukuru w’igihugu ukomoka muli « camp »-sopecya (abahoze mu Rwanda) kuli mandat imwe, ubwa kabili bugomba gutanga uwo muli « camp »-abavuye hanze, butatorwa icyo gice kikazaba ali cyo gikurikiraho gutegeka ubutaha. Aha birumvikana ko buli gace katahabwa umwanya kuko bitari « pratique », ubwo abahoze Zayire nabo bakabarirwa mu gice cy’abahoze hanze nta kundi;

2. Abavuka ku bayeyi badahuje ubwoko

Perezida w’ibyumba byombi by’inteko ishinga amategeko akagomba kuva mu bafite ababyeyi badahuje ubwoko, cyangwa se umubyeyi umwe w’umunyarwanda n’undi w’umunyamahanga cyangwa uwahawe ubwenegihugu. Aliko ntihagire ubwo ibyumba byombi biyoborwa n’abavuka mu bwoko bumwe bw’umubyeyi w’umugabo.

3. Abatwa

Abatwa bagomba gushakirwa uburyo bwo kuva mu bwigunge, bagahabwa amahirwe yo gutera imbere nk’abandi, ibyo bigahabwa « priorité/priority » mu igenamigambi rya gahunda z’igihugu.

Aha akaba aliho ngarukirije igitekerezo nari mfite, nkaba ntashoje ahubwo nifuza ko iki gitekerezo cyaba intangiriro y’impaka nziza twanyuramo tugenda twibaza, kuzageza igihe tuboneye uburyo bukwiye, buhamye, twazagenderaho igihe cyose. Bukaba bwajya buhindurwa bitewe n’uko ibihe byifashe kandi byumvikanyweho na bose.

Uyu ni umuganda ntanze mu gutangiza impaka zubaka kuli iki kibazo. Nkanajya inama yo kurekera aho gutinya kuvuga ibintu uko biteye kandi twese tubizi, kuko aliyo ntandaro y’ibura ry’umuti urambye ku bibazo byugarije Urwanda. Nimureke dutinyuke tuve mu guhishahisha ibizadukoraho, tuvuge ibintu uko byakabaye, ahari indwara tugerageze kuhavura nta buryuarya.

Ndabashimiye mwese kandi mugire amahoro asesuye.

Prosper Bamara

Vice Chairman – Umutekano

PRM/MRP-Abasangizi


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10370

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>