Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Frank Ntilikina yanze ubushuti bw’abana ba Kagame none Ise araregwa guhungabanya umutekano mu Rwanda

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nzeli 2017, aravuga ko ngo :Majoro Ntilikina uba mu Bufaransa yaba afasha abashaka kurema umutwe w’ingabo utemewe ugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Nk’uko igitangazamakuru gikorera mu Rwanda kitwa Izuba Rirashe gikomeza kibivuga ubushinjacyaha mu rubanza rw’abayoboke ba FDU-Inkingi bafunze bashinjwa ngo kuba mutwe w’ingabo urwanya ubutegetsi, bwatangaje ko hari uwitwa Majoro Faustin Ntilikina iperereza rigaragaza ko ari we uri guhuza abantu n’ibikorwa by’uyu umutwe w’ingabo utemewe ugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangaza ko burimo gukorana n’ubutabera bw’Ubufaransa ngo uyu majoro akurikiranwe hamwe n’abafashwe kimwe n’abandi bose bahuriye kuri uyu mugambi kuko bahari.

Kuri benshi aya makuru ntabwo abatangaje ahubwo yari yitezwe kubera uburyo benshi bazi uburyo ubutegetsi buriho i Kigali bukora, kuko kuva umusore Frank Ntilikina, umuhungu wa Major Faustin Ntilikina bitangajwe ko agiye gukinina muri Leta zunze ubumwe bw’Amerika mu ikipe y’ababigize umwuga yitwa New York Knicks hari hagaragaye igisa nk’umwuka w’ikimwaro kuri bamwe mu bahezanguni cyane cyane biganje mu bashyigikiye Leta ya Kigali batumvaga ukuntu umwana w’umuhutu ufite se wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda FAR yagera kuri ruriya rwego.

Mu minsi ishize ubwanditsi bwa The Rwandan bwabonye amakuru bwari bugikorera igenzura avuga ko nta kuntu Leta y’u Rwanda itagize ngo yiyegereze Frank Ntlikina iciye ku bavandimwe be ndetse no ku mubyeyi umubyara ariko ntibyagira icyo bitanga, igikekwa gishobora kuba cyarateye umujinya mwinshi ni uko abana ba Perezida Kagame (bakunda umukino wa Basketball kandi banawukina) bifuje guhura na Frank Ntilikina ndetse no gushaka ubucuti bitwaje ko bose ari abanyarwanda ariko akabatera utwatsi. Ibi bikaba byarageragejwe hakoreshejwe inshuti z’umuryango wa Kagame muri Amerika n’abandi bantu bavuga rikijyana.

Nabibutsa ko Major Faustin, ise wa Frank Ntilikina, mu 1994 yayoboraga Bataillon Commando Huye y’ingabo z’u Rwanda, mu ijoro ryo ku ya 3 rishyira iya 4 Nyakanga 1994, yayoboye igitero mu Nzove ku muhanda ugana i Shyorongi icyo gitero kikaba cyarashoboye gusohora mu mujyi wa Kigali abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bagotewe mu mujyi wa Kigali n’ingabo za FPR.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>