Nyuma y’itabwa muri yombi rya Adeline, Diane na Anne Rwigara Leta y’u Rwanda ikoresheje kimwe mu binyamakuru biyiri hafi yasohoye amajwi yumvikanamo Adeline Rwigara na Gwiza Tabitha ubarizwa mu gihugu cya Canada baganira.
Ibi abasesengura babibonamo nko kwerekana ko umuryango wa Rwigara wari mu bikorwa byo guhungabanya umutekano ari uburyo bwo gushaka kugabanya umwuka mubi n’ibibazo abantu bibazaga mu gihugu kuri iki kibazo.
Gusohora aya majwi ku ruhande rumwe ni igikorwa Leta y’u Rwanda yakuramo inyungu ku bayishyigikiye ariko na none ku bantu barambiwe igitugu n’akarengane mu Rwanda aya majwi ashobora gutera benshi akanyabugabo bakumva ko kurwanya igitugu batabirimo bonyine ahubwo hari benshi biyemeje guhaguruka bagahangana.