Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu Rwanda, aravuga ko abayobozi b’Ishyaka PPR-Imena bamaze iminsi batashye mu Rwanda ubu batangiye ibikorwa bya politiki. Abo ni Bwana Bonaventure Habimana, ushinzwe ngo ubworoherane na Bwana Hassan Bakundukize, ushinzwe itangazamakuru.
Mu gihe abandi batavuga rumwe na leta bibagora kugira icyo baganira n’abaturage kubera iterabwoba rya leta, abayobozi ba PPR-Imena bo icyo kibazo ntacyo bafite, nk’urugero ejo ku wa kane tariki ya 15 Kanama 2013 bari mu karere ka Bugesera aho bivugwa ko ngo baganiriye n’abaturage mu bwisanzure.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Kanama 2013, bwo Bwana Bonaventure Habimana yerekeje mu majyaruguru, mu cyahoze ari Ruhengeri na Gisenyi mu gihe Bwana Hassan Bakundukize we yerekeje ahahoze ari Cyangungu aho n’ubundi akomoka.
Si ibyo gusa kuko bivugwa ko mu cyumweru gitaha abo bayobozi ba PPR-Imena bazabonanana Ministre James Musoni, ngo barebe ko batangira gahunda yo kwandikisha ishyaka. Bivugwa kandi ko ngo muri icyo cyumweru bazahura na Bwana Tito Rutarema umwe mu bikonyozi by’ishyaka FPR riri ku butegetsi.
Tubitege amaso
Marc Matabaro