Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Urugaga rw’amashyaka agize P5 muri gahunda yo kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro?

$
0
0

Muri iyi minsi, narasomye kandi nsesengura itangazo ryasinywe na Perezida Fondateri wa PS-Imberakuri, Bwana Bernard NTAGANDA, rikaba ryarasohotse taliki ya 29/9/2017 ku rubuga www.therwandan.com:

  1. Rihagarika Bwana Jean Baptiste RYUMUGABE muri PS Imberakuri,
  2. Ndetse rikamusimbuza Mme UWIZEYIMANA Immaculée ku mwanya wo kuyobora “Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bushinzwe ibibazo byo mu mahanga”,
  3. Ibyo bikaba biha uyu Mme UWIZEYIMANA Immaculée ububasha bwo kuba umuyobozi mushya w’urugaga rw’amashyaka agize P5.

Aha nkaba nibuka neza ko taliki ya 20 /2/2017 uyu Mme UWIZEYIMANA Immaculée yinjiye muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ku giti cye, kuko Maître Bernard Ntaganda yatangaje ko Immaculée UWIZEYIMANA yinjiye muri Guverinoma adahagarariye PS Imberakuri, mbese ko yashimuswe.

Yemwe, icyo gihe n’amashyaka akorana na PS-Imberakuri muri P5 yanze kwinjira muri Guverinoma ndetse atera intambwe yo kuyamagana mu bitangazamakuru mpuzamahanga.

Na none kandi, umuntu wese ukurikiranira hafi ibya politiki y’u Rwanda aziko Mme Immaculée UWIZEYIMANA aherutse kugirwa Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

Ndasanga rwose hari ibibazo byinshi bikwiye gusubizwa na ba nyakubahwa abayobozi b’amashyaka ari muri P5, kimwe n’abayobozi ba Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro:

  1. Ese P 5 yaba yavuye ku izima ikemera Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro?Niba ariko bimeze, byaba ari byiza cyane kuko ubugabo butisubiraho bubyara ububwa.
  2. Ese mu gihe Mme Immaculée Uwizeyimana azaba ayobora P 5 ni nawe uzaba ayihagarariye muri Guverinoma cyangwa amashyaka agize P 5 azatanga abandi ba Ministri?
  3. Ese Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yo yaba yarakiriye ite iyi ntambwe nziza itewe n’amashyakaya P 5?

Nagize amatsiko menshi nuko mpamagara Ministri ushinzwe itangazamakuru muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro Bwana Chaste GAHUNDE, ariko sinashoboye kumubona kuri telefoni ye igendanwa. Ndetse nta n’umwe mu bagize P 5 wemeye kumvugisha.

Urujijo ni rwinshi hakenewe ibisobanuro.

Jean Jacques Kayihura

Umusomyi wa The Rwandan.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>