Nk’uko amakuru agera kuri The Rwandan abivuga, icyiswe Rwanda week cyagobaga kubera Ottawa muri Canada kuva ku ya 29/08/2013 kugera ku ya 02/09/2013 cyaburiyemo, amakuru ari gucicikana n’uko umushyitsi mukuru muri uwo muhango ariwe Perezida Kagame yangiwe kwinjira mu gihugu cya Canada.
Nk’uko bisanzwe ibi bikorwa ubundi abambari ba Leta ya Kagame bakunze kwitirira u Rwanda kandi bizwi ko ari ibiba bigenewe Kagame ku giti cye, ku buryo benshi mu banyarwanda badatinya kubyita Kagame week cyangwa Kagame day, none birigaragaje ko ariwe biba bishingiyeho nk’umuntu. Yangiwe kwinjira muri Canada none iyo mihango yose irasibye!
Andi makuru dufite n’uko ngo « RWANDA DAY CANADA 2013 » iteganijwe kubera mu mujyi wa Toronto (Ontario) ku mataliki ya 27 na 28/09/2013, intore ngo zirarikiwe kuzabonana na Perezida Kagame! Uretse ko zitapfa kubyizera kuko ntawamenya niba icyo gihe bwo azemererwa kwinjira muri Canada.
Abakurikiranira hafi ibibera mu butegetsi bwa FPR barahamya ko ngo nyuma y’iki kimwaro Kagame yasabye abamuhagarariye muri Canada gukoresha ingufu zose zishoboka ngo azabone abamutumira mu nama cyangwa ikindi gikorwa kuko abayobozi ba Canada bo ntabwo bifuza na gato kumubona mu gihugu cyabo. Ntibibatangaze rero nimwumva ngo yasuye ishuri ry’ikiburamwaka aje gufata igikombe izo ncuke zamugeneye! Biragoye gupfa kumenya ibirimo gutekinikwa ubu kuko kuva aho Kagame akubitiwe ahareba Oxford asigaye yikanga n’igicucu cye!
Umukino nk’uw’injangwe n’imbeba waranze itegurwa rya Kagame Day i London aho ahagombaga kubera ibirori hagizwe ibanga rikomeye kubera gutinya guseba (abenshi bahamenye rugikubita!) ndetse hanahindurwa inshuro nyinshi ngo abigaragambya batahamenya, byagaragaje ubwoba, kutiyizera, guhuzagurika bisigaye biranga ubutegetsi buri mu Rwanda ndetse n’abambari babwo!
Marc Matabaro
The Rwandan