Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Irushanwa rya Tour du Rwanda 2017 riratangira mu cyumweru kimwe

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu cyumweru kimwe gusa irushanwa ry’amagare rizwi nka Tour du Rwanda riraba ritangiye kuko rizatangira ku itariki ya 12 rikarangira ku tariki ya 19 Ugushyingo 2017.

Ku itariki ya 12 Ugushyingo 2017 hazazengurukwa umujyi wa Kigali aho isiganwa biteganijwe ko rizatangirira ku cyicaro cya Ministeri y’umuco na Siporo kikarangirira kuri stade Amahoro, iyo ntera izaba ingana na kilometero 3,3.

Izindi ntera uko ari 7 ziteguwe ku buryo bukurikira:

-Intera ya mbere ni ku wa 13 Ugushyingo 2017: Kigali-Huye : Kilometero 120,3

-Intera ya kabiri ni ku wa 14 Ugushyingo 2017: Nyanza-Rubavu: Kilometero 180,6

-Intera ya gatatu ni ku wa 15 Ugushyingo 2017: Rubavu-Musanze : Kilometero 97,1

-Intera ya kane ni ku wa 16 Ugushyingo 2017: Musanze-Nyamata : Kilometero 120,5

-Intera ya gatanu ni ku wa 17 Ugushyingo 2017: Nyamata-Rwamagana : Kilometero 93,2

-Intera ya gatandatu ni ku wa 18 Ugushyingo 2017: Kayonza-Kigali : Kilometero 86

-Intera ya karindwi ni ku wa 19 Ugushyingo 2017: izatangirira mu mujyi wa Kigali inarangirire mu mujyi wa Kigali, hazasiganwa ahantu hangana na kilometero 120.

Iri siganwa rizitabirwa n’amakipe agera kuri 17 arimo atatu yo mu Rwanda ari yo: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Club BENEDICTION y’i RUBAVU, Club LES AMIS SPORTIFS y’i RWAMAGANA.

Amakipe azitabira Tour du Rwanda azava mu bihugu bikurikira: Ibirwa bya MAURICE, ETHIOPIA, ERITREA, MAROC, ALGERIA, AFRIKA Y’EPFO, AUTRICHE, LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA, U BUDAGE, SLOVAKIA, U BUYAPANI, CANADA, U BUFARANSA, na KENYA.

-Mu 2016 iri rushanwa ryatsinzwe n’umunyarwanda NDAYISENGA Valens ukinira ikipi Dimension Data for Qhubeka yo muri Afrika y’Epfo.

-Mu 2015 yari umunyarwanda Jean Bosco Nsengimana wo ikipi ya Kalisimbi yo mu Rwanda

-Mu 2014 yari umunyarwanda Valens Ndayisenga niwe waryegukanye.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>