Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Uwiringira undi muntu avumwe!

$
0
0

Bavandimwe mwababaranye nanjye mu bihe bikomeye nabagaragarije, niringiye ko namwe mwamenye ko nta mpamvu yo kurwana naringifite. Naracecetse kuko nubundi ntari mfite uburyo bwo kubibasobanurira ngo mu byumve hatabonetse mo ucumura ku busa, mpita mo gutegereza igihe nzababwira ibirebeshwa amaso.

Nkuko mpora mbibabwira, ndi umusirikari wumvira itegeko, si ndi ukuboko kwikoresha. Ubwo habagaho kiriya kibazo cy’uriya muvandimwe nababwiye, nategereje itegeko ukwezi kurinda gushira kuranarenga. Noneho umunsi umwe, numva itegeko rimbwira kwambarira urugamba nkuko nabibabwiye. Narwanye iminsi 6, ku wa kalindwi mugihe nari naberewe nziko ngiye kurimbura inkike z’i Yeriko, numva rya tegeko rimpagarika ngo; “Birahagije!” Nuko nsubiza imyambi mu ntagara, nisubirira mu banyamahoro.

Rero bavandimwe, mujye mwiringira Imana iminsi yose! Yaremye ibi byose mubona nawe urimo, ndetse n’ibirema ni yo yabiremye. Nta muntu n’umwe ushobora kuyigandira ngo agubwe neza. Icyiza wakora ni ugukora icyiza, ni byo byo nyine byafasha uwo ariwe wese. Kuko nta cyo wakora ngo uhime Imana cg uyinanize.

Icyo rero nshaka kubabwira ni uko Imana ari iyo kwiringirwa kdi itabeshya. Yarambwiye iti birahagije, ndigendera nisubirira mu buzima busanzwe, ntegereza kurebesha amaso, ibyo yambwiye, none bavandimwe mushatse kubyirebera namwe mwabirebesha amaso. Kandi rwose mujye musingiza Imana mutayiryarya kuko iba ibareba munda, ni Yo yaharemye.

Icyo mwakwishimira namwe ni uko mwabaye ibikoresho byayo; ku nkunga mwanteye iturutse ku urukundo. Imana ijye ireba ineza yanyu, ibagirire neza. Mbasabiye umugisha, murakarama! Amahoro y’Imana abane namwe!

H.T. Sankara


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>