Abanyarwanda bamwe, badukanye ibyo bita twibuke bose ngo kugirango tugere ku bwiyunge nyabwo, à mon avis ce sont des négationnistres très très dangereux, à mon avis, ce sont des tueurs de la mémoire du génocide perpétré contre les Tutsi, ce sont aussi des destructeurs du Rwanda construit et continuellement en construction sur l’histoire du genocide commis contre les Tutsi, un Rwanda qui plonge et nourrit ses racines dans ce puits intarissable qu’est le sang des victimes du genocide perpétré contre les Tutsi. Un Rwanda connu par l’humanité comme un pays qui a survécu au genocide et se reconstruit sur ce génocide. Un Rwanda dont la vengeance sur les genocidaires, est d’être un pays dans lequel la mémoire des victimes exterminés par ces génocidaires, est sa fondation, son ferment (umusemburo) ad vitam.
Icyo bikoze/En revanche, ku bwange, en plus ya gahunda yahamye yo kwibuka genocide yakorewe abatutsi, biranakwiye gushyiraho gahunda ihamye yo kwibuka intambara y’uRwanda ya 1990-1994 ndetse n’iya 1996 – 1998 n’abo yahitanye (abasirikali b’impande zombi zarwanaga + abasivili yahitanye), mbona ko iyi ntambara nayo ari page ikomeye mu mateka y’uRwanda, mbona nayo ari page ikwiye guhabwa izina ryuje ukuri.
Naho abahagurukiye kwigisha ko ngo abanyarwanda bakwiye kujya bibukira hamwe abatutsi bishwe muri genocide yabakorewe ikozwe na leta yiyitaga iyabahutu, ngo n’abahutu bishwe ngo n’Inkotanyi, bo ni abishi b’ukwibuka genocide yakorewe abatutsi, ibyo barimo ni ugusenya fondation y’uRwanda rwa nyuma ya genocide yakorewe abatutsi n’itsindwa ry’abagenosideri. Iyi fondation mvuga, ni genocide yakorewe abatutsi (twumve kwibuka, kwigisha no kubaka igihugu gishya kivoma imbaraga n’ubuzima, mu maraso y’abishwe muri genocide). Gutoba kwibuka iyi genocide, ni ugusenya si ukubaka, ibyo izi nzaduka ziharanira, ibyo zita kwibuka bose, ngo hagamijwe ubwiyunge ngo nyabwo, ni ugufasha abaharanira gusiba no gusenya mémoire ya genocide yakorewe abatutsi, ni ukubashyira igorora, ni ukwemeranya nabo ko ngo mu by’ukuri, ngo ari abatutsi, ari n’abahutu, ngo bose bagize ibyago bimwe, ngo ko bakwiye gufatana munda bakibukira hamwe urupfu ababo bapfuye; ibi rero ni amahano asenya, ni ukubuza amahwemo ukwibuka abazize genocide. In fine, ni gahunda ishya ishyira kubaka ikinyoma ngo mu Rwanda hakozwe icyaha cya double genocide, ngo habaye genocide rwandais, bref ni ukugerageza gushwanyaguza page y’ubuzima bw’uRwanda yitwa genocide yakorewe abatutsi.
Kubyerekeye abarwana uru rugamba rubisha, jye uko mbibona, mu bari muri iyi ntambara isenya, harimo abazi neza urugamba rwo gusenya bariho, bakaba rwose bashishikajwe n’umugambi bazi neza ses tenants et aboutissants, hari kandi n’abatazi neza ko urugamba bariho ari ukwiroha nkabiyanga (ils ne maitrisent pas les tenants et aboutissanrs du fameux gukomatanya kwibuka ngo bose).
Ese kuki Leta iyobowe na FPR Inkotanyi itavanaho uru rwitwazo rw’abibuka ngo bose?yaba se itabona ko ari urwitwazo rwangiza? ibuze iki ngo ibone neza ko bikwiye rwose guha izina rinoze no kwibuka mu muhango ukwiye (officiel et national), iyi page y’intambara y’u Rwanda ya 1990-1994 na 1996-1998 no kwibuka abasirikali n’abasivili bayiguyemo.
Abaharanira ibyo bita kwibuka bose, bo se niba koko badaharanira gupfobya genocide yakorewe abatutsi no gusenya fondation yahamye ityo mu mitima y’abanyarwanda benshi n’Isi yose, fondation y’uRwanda rwa nyuma ya 1994, fondation yemejwe muri conscience de l’humanité, à savoir fondation yitwa genocide yakorewe abatutsi, kuki badaharanira kandi bagashyira mu bikorwa ibyo Leta ya FPR itarabasha kwitaho (muri iyi topic/message nandika, twumve kwibuka page/chapitre y’intambara n’abayiguyemo) ariko ntibagerageze kubanza gusenya ibyo Leta ya FPR yageranyeho n’abarescape ndetse n’ibihugu n’abaturage b’Isi, aribyo ukwibuka genocide yakorewe abatutsi comme un tout inaliénable, incorruptible, inattaquable, une fondation du Rwanda de l’après 1994.
Ncumbitse iyi message yange ngira inti Ese iki gitekerezo cyange maze imisi ngarukaho, igitekerezo cyo guha izina “officiel et national” iyi ntambara y’uRwanda n’abo yahitanye, ni kiza uko mbitekereza? Nziko ntari nyiri ukuri, bityo abandi namwe mwakijora cyangwa mukagishima.