Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

NIBA INKOTANYI ZAKORANYE NA COL KANYARENGWE NDETSE NA BAGENZI BE BIGASHOBOKA, KUKI UBU BIDASHOBOKA GUKORANA NA GEN NYAMWASA NA BAGENZI BE ?

$
0
0

Inkotanyi zijya kwiyemeza gukorana na Nyakwigendera Colonel Alexis Kanyarengwe ntizari ziyobewe ko yari umwe mu bamenesheje abatutsi mu myaka ya za 1962 kugeza muri za 1973 mu gihe ingabo zari iz’igihugu icyo gihe zarwanaga n’abitwaga inyenzi.
Hari n’abahamya ko Kanyarengwe yaba yarigeze kuvuga ko azavugana n’umututsi ari uko uruhara rwe yaba yari yaratewe n’imirwano yarasakiranyemo n’inyenzi rwongeye kumera umusatsi.

Ariko kandi ibyo ntibyabujije FPR mu gihe yari yiyemeje gutangiza urugamba kubona ko Colonel Alexis Kanyarengwe yagira icyo yamara muri iyo ntambara yo kwibohoza kuko nawe yari amaze kuba impunzi nkabo kandi banasangiye n’inyota yo gukuraho ubutegetsi bwa Habyarimana icyo gihe.

Niko kumwegera bamusaba kubabera Chairman nawe ntiyazuyaza arabyemera maze bafatanya urugamba kugeza ubwo barutsinze.

N’ubwo iyi nkuru nayihaye umutwe ushaka kumvikanisha abantu bane bo mu ihuriro RNC bakunze gutungwa agatoki kenshi ; Mu by’ukuri icyo ngambiriye ni ukugirango abantu bicare bibaze kandi bashishoze bityo bagerageze kumva no kworohera abanyapolitiki bo muri opozisiyo bakomeje kugaragaza ko bashobora kuba barahindutse ugereranije n’uko abantu bababona.

Ibyo bakaba barabigaragaje badacibwa intege n’ibibavugwaho ahubwo ugasanga bafite umuhate wo gukorana n’abandi gushaka icyatuma mu Rwanda habaho impinduka nziza zishingiye kuri demokarasi.

Aha natanga urugero nko kuri Dr Anastase Gasana utarigeze ucika intege kubera imyambi y’ibirego n’ibitutsi yagiye imumishwaha kuva aho amenyekaniye nk’umuyobozi w’ishyaka ryo muri opozisiyo.

Sinshaka gutesha agaciro cyangwa kwirengagiza ibyo abanyarwanda baba banenga abanyepolitiki bamwe na bamwe ariko na none nsanga bidashoboka gusasa inzobe ishyanga.

Njye nsanga umuti nyawo ari uko twakwiga kworohera umuntu wese wagaragaje ko ashobora guhinduka kabone n’iyo atabyerura mu magambo.

Niyo mpamvu nshishikariza abanyarwanda bose kurangwa n’umutima w’ubworoherane tugashaka uko twabona igihugu ndetse tukareka n’abo bantu dushaka kwigizayo bakadufasha baduha umusanzu ukomoka kubumenyi bumwe na bumwe bafite kandi uretse kwirarira turabukeneye mu bihe bikomeye nk’ibi noneho twamara kubona igihugu tukabahamagara ibyabo bigasubirwamo muri bya biganiro cyangwa se muri ya Rukokoma abanyarwanda banyotewe.

Ikindi nshingiraho mbwira abanyarwanda ko umusanzu watangwa n’aba bantu bakunze kwibasirwa wagira akamaro ni uko byagaragaye y’uko n’abitwa ko bizewe cyangwa se ntacyasha bafite kugahanga nabo atari shyashya kubera ko bamwe muri bo ari abahezanguni naho abandi bakaba bahuzagurika kubera kutagira icyerekezo cya politiki gihamye uretse kwiyemera bivuga ibigwi badafite ugasanga bataramenya ko uko bwije n’uko bukeye imyumvire ya politiki igenda itera imbera.

Aha natanga nk’urugero rw’uburyo FDLR yarebwaga mu myaka yashize n’uburyo irebwa muri ikigihe ugereranije n’agaciro amahanga asigaye ayiha ndetse n’abanyarwanda ubwabo.

kugirango tubashe kwivuna umwanzi mu buryo butagoranye kandi butarambiranye dusanga nta mpamvu yo kwiharira imvune kandi hashobora kuboneka abakwiyemeza ko dufatanya umutwaro ndetse banagaragaza ubushobozi n’ubumenyi bwadufasha muri iyo nzira yo kwibohoza.

Nyabuneka ni mureke dushyire imbaraga zacu hamwe ntawe uhutaje undi turebe icyakorwa kugirango dufatanye urugendo tutishishanya tuzasase inzobe dutabarutse.

Muramenye ntimuzamere nk’umugabo Barihima wasanze umugore we asambana akishahura.
Umujinya w’umuranduranzuzi ntiwubaka urasenya.

Abumva kuba ba nyamwigendaho cyangwa ba nzigira bibafasha njye sindi kumwe nabo.

Bikorewe Mayotte kuwa 01 ukuboza 2013

akishuli

Akishuli Abdallah
Skype :Abdallah.Akishuli
Tel :00262(0)639-03-00-23
e.mail : abdallah.akishuli@yahoo.com


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>