Nyuma yo gusoma inyandiko yasohotse mu gitangazamakuru Igihe.com yanditswe na Cyprien Niyomwungeri yiswe : “Inzira y’inzitane n’ubutwari bwa Maj. Gatarayiha wanzwe urunuka na Habyarimana azira gushaka Umututsikazi” njye nk’umuntu uzi neza Major Augustin Gatarayiha mu gihe kitari munsi y’imyaka 40 niyemeje kugira icyo mvuga ngo nyomoze ibyatangajwe na Major Gatarayiha bihushanye n’ukuri ntatinya kwita ibinyoma.
Ikinyoma cya mbere: kwigira nk’umuntu Perezida Habyalimana yatinyaga
Major Gatarayiha mubyo abwira aba bana b’abanyamakuru nkeka ko batazi byinshi ku byabaye mu myaka yashize hari aho yigaragaza nk’umuntu wari igitangaza Perezida Habyalimana yajyaga gushaka ngo baganire ndetse ngo akamwingingira ibintu runaka. Uyu Major Gatarayiha yari umuntu wo hasi cyane ku buryo kubera n’amafuti yagiraga atari gutinyuka kugera imbere ya Perezida Habyalimana
Icyo twavuga cy’ukuri ni uko igihe cyose yarwanyweho na Colonel Pierre Céléstin Rwagafirita bavaga mu karere kamwe i Kibungo wamufataga nk’umuhungu we ndetse akamukingira ikibaba cyatumaga ahabwa imyanya myiza yo kuyobora ibigo bya gisirikare kandi hari benshi atarushaga ubushobozi.
Ikinyoma cya 2: kubeshya ko yatotezwaga
Major Gatarayiha ntabwo yigeze atotezwa ahubwo yari ameze nk’umwana uvuna umuheha agahabwa undi kuko yigereraga kwa Colonel Rwagafirita cyangwa akoherezayo umugore we Sylvia.
Nta muntu wabaye i Gitarama mu myaka ya 1985 kugeza 1989 utazi ivatiri ya Audi y’umuhondo ya Major Gatarayiha yakoreshaga mu gukanga no kwambura abaturage cyane cyane abakoraga magendu bajya Dubai dore ko Major Gatarayiha amaze kubona ko harimo agafargnga yatangiye gukora magendu nawe.
Ntawe uyobewe muri Gitarama ko Major Gatarayiha yakubise Depite Piyo Kayibanda, umuhungu wa Perezida Kayibanda bapfuye ibibazo by’abagore ntavugira aha.
Uretse ibi hari andi mafuti menshi ajyanye na Discipline Major Gatarayiha yabaga arimo, ariko buri gihe Colonel Rwagafirita akamukingira ikibaba kwa Colonel Laurent Serubuga wari umugaba wungirije w’ingabo icyo gihe.
Major Gatarayiha avuga ko ngo yabujijwe kwegera imbere mu ntera za gisirikare ngo abandi bakabazamurwa we agasigara none se yifuzaga ko bamuzamura kandi yari umunyamafuti akanarenga abandi? Uretse ko anabeshya kuko yabaye Major nta mugenzi we n’umwe biganye urarenga iryo Peti. Mu gihe yabaga Major abandi basirikare bo muri Promotion ya 11 ya EO nkawe nabo bari ba Major baje kuba ba Lt Colonel mu 1992 mu gihe Major Gatarayiha yavaga mu gisirikare akurikiye Colonel Rwagafirita wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse yigiriye mu bucuruzi dore ko igihe cyose yaranzwe n’induruburi z’ubucuruzi zivanze no kunyereza umutungo.
Mu 1989 abasirikare bo muri Promotion ya 11, bari Commandant Gatarayiha, Major Anastase Ntirurashira, Major Alphonse Nzungize, Commandant Godefroid Butare, Commandant Pierre Ayirwanda, Major BEM Innocent Kamanzi na Major Joseph Ndamiyinka (wari waritabye Imana muri 1988).
Ikinyoma cya 3: uburyo yabanye n’umugore we Sylvia witwaga Amina kera
Ababaye i Butare bazi neza uburyo yabanye n’umugore we Sylvia wavukaga i Ngoma i Butare, ntawe uyobewe ko yamuteye inda maze Major Gatarayiha agashaka kumukwepa ariko umukobwa akamubera ibamba akishyingira (iyo nda yaje kuvamo umukobwa we w’imfura Fifi).
Icyo twakongera kuri ibi ni uko Major Gatarayiha atari urugero rwiza rw’abagabo babanye n’abagore babo neza koko niba Hari umugore wakubiswe kenshi gashoboka cyangwa wasambaniweho abarusha Sylvia ni bake cyane mu Rwanda.
Ikinyoma cya 4: Urupfu rw’umuhungu we Pélé
Pélé yitabye Imana koko agonzwe n’imodoka ya MRND yari itwaye Frédéric Nzamurambaho waje kuba Ministre akanicwa mu 1994. None se ubu Major Gatarayiha yaduhamiriza ko Perezida Habyalimana yatumye Frédéric Nzamurambaho kujya kwica umwana wa Major Gatarayiha?
Urupfu rwa Pélé rwababaje abantu benshi, ariko Se yagombye kuvugisha ukuri. Pélé yakinaga n’abandi bana ajya kw’ishuri aho bitaga URG bakundaga kwita Karafage i Gitarama mu mujyi maze mu kwambuka umuhanda atarebye nibwo imodoka ya Peugeot 505 y’umweru yari ifite plaque za Leta (z’umuhondo) yavaga mu cyerekezo cy’i Butare yamugonze ahita yitaba Imana.
Haciyeho imodoka ihita imujyana byihuse i Kabgayi kwa muganga ariko yari yamaze gushiramo umwuka, Major Gatarayiha yahise agera aho kwa muganga mu ijipe ya Nissan ya gisirikare iriho ihema yakundaga kugendamo amaze kumenya ko umwana we yapfuye yahise abaza aho uwamugoze ari ariko barahamuhisha kuko Nzamurambaho n’umushoferi wari umutwaye bagiye kwihisha kwa Préfét wa Gitarama w’icyo gihe witwaga Emmanuel Bagambiki.
Major Gatarayiha yahise ajya mu rugo gushaka imbunda ngo ajye kurasa abo bagonze umwana we, maze arayibura kuko bari bamaze kubimenya umugore n’abandi bagore barayihisha bayijyana mu kigo cya gisirikare i Gitarama bidatinze na Colonel Rwagafirita yahise ahagera agerageza kuguyaguya Major Gatarayiha aracururuka. Mu mihango yo guhamba Pélé ni Cololnel Rwagafirita wari umushyitsi mukuru.
None se Major Gatarayiha yashakaga ko Nzamurambaho aza mu gushyingura kandi. yarimo amuhiga hose ngo amurase?
Ikinyoma cya 5: Bugesera na Cyangugu mu 1990
Major Gatarayiha mu byo avuga harimo ibinyoma bivanze no kuyobya abantu, kuko igihe yari mu Bugesera abasirikare bose bari yo abenshi boherejwe ku rugamba bayobowe ba Colonel BEM Déogratias Nsabimana na Major BEM Vénant Musonera na Major Francois Niyonsaba, kuba yarasigaye mu kigo I Gako ni uko yari azwi nk’umusirikare ukingiwe ikibaba i bukuru kandi w’umusongarere wibera muri business byagaragaraga ko ntacyo yamara ku rugamba. Uretse kubivuga kw’izina gusa ngo yabaga mu Bugesera ubundi akenshi yabaga yibereye i Kigali. Kuko n’umuryango we nyuma yo kwimuka i Gitarama wahise utura i Kigali nta handi wigeze wimukira.
Aho ikinyoma cye gikabirije n’uko yemeza ko yavuye mu Bugesera tariki ya 8 cyangwa ya 9 Ukwakira 1990 agana i Cyangugu mu ndege yari itwawe na Commandant Pilote Ruterana na Capitaine Pilote Habiyambere, nyuma arongera avuga ko iyo ndege ari yo yamukuye I Cyangugu na none igihe yimurirwaga I Byumba! Aha yibagirwa ikintu cy’ingenzi ni uko Commandant Pilote Ruterana yapfuye tariki ya 7 Ukwakira 1990 ahanuwe n’inkotanyi mu Mutara mu ndege yari atwaye. Ubwo se bahuriyehe ko yari yapfuye?
Ikinyoma cya 6: Ubwicanyi I Byumba
Major Gatarayiha ntabwo yahakana ko atishe umwana w’umusore wari wasaze agatera amabuye, uwo mwana yari umuhungu w’umusirikare w’umuréserviste witwaga Kimawumawu.
Major Gatarayiha ahakana ko atazi icyo Major Pierre Ngira yazize igihe yafungwaga? Ariko uretse kujijiksha ayobewe ko Major Ngira na Commandant Bagambiki bazize ko boherereje abasirikare bari ku rugamba za Gatuna na Kaniga amasasu n’ibindi bikoresho maze bakagwa mu mutego bagashinjwa uburangare no gukorana n’umwanzi?
Umusomyi wa The Rwandan
Nimwiyumvire ibinyoma bya Major Gatarayiha hano hasi: