Yanditswe na Paulin Bugingo
Abanyarwanda nibwo bwoko kuri iyi Isi butewe ubwoba no gukoresha telephone ngendanwa kubera uburyo Leta ya FPR ikoresha mugukurikirana ibiganiro Abanyarwanda tugirana .
Ariko rero baribeshya kuko igitera inzara gitera naho bahahira, reka turebere hamwe uburyo twakomeza gukoresha telephone zacu mu mutekano.
Mu Rwanda uburyo bukoreshwa cyane mu itumanaho rikoresheje telephone ni VOICE (guhamagarana nta internet ukoresheje) na DATA (Bisaba internet) , ubu buryo bwombi Leta ibufiteho ubushobozi kuko ibigo dufitemo ifatabuguzi ni ibya FPR bityo igihe cyose ishakiye ikurikirana itumanaho ry’uwo ishatse kandi ibi bikaba aribyo byaduhinduye ibiragi kandi rwose twari intyoza.
Kubera amagambo menshi ataboneka mu rurimi rwacu ndagerageza gucishiriza icy’ikingenzi nuko ubutumwa bwumvikana neza
Muti rero twakora iki?
Birashoboka kugira itumanaho ryawe bwite wizeye igihe cyose ukoresha DATA (Internet) kuko ubu bwoko bw’itumanaho uretse na Leta ya FPR no mu bihugu biteye imbere birabagora cyane kwinjira mu itumanaho ry’abaturage babyo igihe cyose badakoresheje umurongo usanzwe ( VOICE na SMS ) .
Aya maporogaramu mushobora kuyifashisha mukagira ikiganiro bwite ntihagire urabukwa wowe ubwira uwo muganira akayensitala muri telephone ye cyangwa ikindi gikoresho dore ko byabaye byinshi noneho mugahana username gusa:
- GroupMe
- Line
- Kakao Talk
- MessageMe
- Kik
- Tango
- Cubie
- Facebook Messenger ( iyi ni ukuyitondera)
- Hike
- Google Hangouts
- Maaii
- iMessage/FaceTime
- BBM
- Rounds
- Snapchat
- Skype
- Viber
- Nimbuzz
- ChatON
- Voxer
- Summary
Ndabizi bamwe baribaza impamvu nashyizemo whatsapp kandi abantu bari bazi ko nayo isomwa harimo n’umuvandimwe Kizito Mihigo waje kuyizira! Whatsapp uretse na Leta ya Kagame n’ibigo bikomeye mu butasi byitabaza nyirayo kubera uburyo bakajije umutekano w’abakiriya babo bwitwa (end to end Instantaneous encryption). Ibiganiro bya Whatsapp bisomwa iyo batwambuye phone zacu cyangwa bakagutegeka kubafungurira telephone yawe gusa.
Zimwe muri zo nka whatsapp cyangwa Viber zisaba kuverifiya amanimero dukoresha ariko nacyo cyarakemutse kuko ushobora gukoresha nimero wanduruye kuri internet ukoresheje uduprogram tuba muri google playstore ( textNow, textPlus) ugafata nimero y’igihugu ushaka cyose kandi utakibamo cyangwa ngo urinde kwifashisha umuntu ubayo ubundi ugakoresha whatsapp na nimero y’ahandi:
Muri iyi minsi mumaze kubona ko telephone za smart ziri kwibirwa mu biro aho utiyumvisha icyo uwayibye agiye kuyimaza kuko yanasize ibindi bintu by’agaciro, muribuka ko bamwe kwicwa abandi bagafungwa nyuma yaho hafatiwe telephone za Karegeya, nibwo buryo bwonyine bashoboraga gukoresha kugirango bamenye ibiganiro abari mu gihugu bagiranaga n’abari hanze kuko ibyo tuvugira kuri interineti baba batagishoboye kubikurikirana.
Mu nkuru yanjye itaha tuzarebera hamwe uko twanahisha IP address y’icyuma dukoresha n’amaprogramu twakoresha tugahamagara ku buntu kandi duhamagara nimero zisanzwe kandi byose bigakora ntawe ufite ubushobozi bwo gukurikirana ikiganiro cyawe.
Ubu buryo bw’itumanaho mbubasangije kugirango dufashanye gutanga amakuru y’ibibera iwacu mu byaro aho abayobozi badashaka ko bimenyekana ibindi nabyo bakatubuza kubitangaza nk’abavuga ngo ntitukavuge ko ingabo izi n’izi zirwanya ubutegetsi zagabye ibitero cyangwa habaye urundi rugomo rwibasira abaturage rukozwe n’inzego z’umutekano za Leta.