Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Leta y’u Burundi mu nzira zo kugura intwaro kabuhariwe zihanura indege.

$
0
0

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burusiya aravuga ko Leta y’u Burundi yagiranye amasezerano n’igihugu cy’u Burusiya mu bijyanye n’ubutwererane mu bya gisirikare.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga mu gihe harimo kuba imurika-gurisha ry’ibikoresho by’intambara n’umutekano ryiswe :the International Military Technical Forum “Army-2018”ryatangiye tariki ya 21 rikaba rizangira tariki ya 26 Kanama 2018 mu Burusiya, Ministre w’ingabo mu Burundi, Emmanuel Ntahomvukiye wari witabiriye iryo murika-gurisha yatangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Kanama 2018 ko Leta y’u Burundi iteganya kugura intwaro kabuhariwe mu kurinda ikirere zakorewe mu Burusiya zo mu bwoko bwa  ‘Pantsir-S1’

Ubwo bwoko bw’intwaro bukaba bufite ubushobozi bwo guhanura indege zirimo na za kajugujugu ndetse no gusandariza ibisasu mbere y’uko bigera ku butaka harimo n’ibikomeye nk’ibyo mu bwoko bwa missiles.

Muri uwo muhango wo gushyira umukono ku masezerano Ministre w’ingabo wungirije w’u Burusiya Général Alexander Fomin, yatangaje ko gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’u Burundi bizatuma habaho guhanahana ubumenyi, gukomeza guteza imbere uburyo bwo kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro ndetse no kurwanya iterabwoba.

Nabibutsa ko mu kwezi kwa Nyakanga 2018, havuzwe amakuru y’indege y’ingabo z’u Rwanda yavogereye ikirere cy’u Burundi umuntu akaba yakwibaza niba kugura izi ntwaro ari igisubizo kigenewe u Rwanda.

Ntabwo twasoza tutavuze ko na Leta y’u Rwanda muri Kamena 2018 yagiranye amasezerano n’uburusiya mu bya gisirikare ndetse bikaba byaratangajwe ko Leta y’u Rwanda yari mu zira zo kugura nayo uburyo bwo kurinda ikirere bwo mu bwoko bwa S-400 buri mu bwa mbere bugezweho ubu kw’isi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>