Abanyarwanda bari mu bihugu byinshi byo kw’isi batangiye igikorwa cyo gusaba bashimitse abayobozi b’u Rwanda n’abarutera inkunga ngo Diane Rwigara arekurwe bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Cyane cyane urubuga rwa twitter aho bakoresha hashtag #FreeDianeRwigara.
Abo ba nyarwanda bibumbiye mw’ishirahamwe ”African Great Lakes Action Network” nibo batangije icyo gikorwa.
Claude Gatebuke uyoboye iryo shyirahamwe, yabwiye BBC ko bakuye isomo ku byakozwe n’abanyekenya, ndetse n’abava mu bice bitandukanye mu gusaba bashimitse ngo umunya Uganda Bobi Wine afungurwe. Aho bakoreshaga hashtag #FreeBobiWine ku rubuga rwa twitter.
Claude Gatebuke yagize ati, ”Twagerageje kuvugana na leta y’u Rwanda, baratwihorera”.
Mu byaha Diane Rwigara aregwa, harimo ko yaba yarakoresheje impapuro za mpimbano igihe yashakaga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu Rwanda.
Ubutabera bw’u Rwanda kandi bunamurega guhemukira igihugu no kunyereza imisoro
Icyo cyaha akaba agikurikiranwaho n’abo mu muryango wa se Assinapol Rwigara.
Kubwa Claude Gatebuke, abona ko leta y’u Rwanda ikomeza ishimangira amakosa irimo.
Mu gusobanura icyo gikorwa cyo ku mbuga nkoranyambaga, agira ati ”Umuntu uri mu makosa, nta kumureka, ahubwo ni ugukomeza umwibutsa ibibi akora”.
Hashize umwaka Diane Rwigara utavuga rumwe na leta y’u Rwanda ari mu buroko.
Claude Gatebuke akavuga ko nk’icyo cyerekana ko ”ubutabera bw’u Rwanda bigaragara ko butigenga”.
Diane Rwigara yafashwe igihe yaregeraza kwiyamamaza agakurwa ku rutonde.
Ntabwo ari Diane Rwigara primo gusabirwa gufungurwa gusa kuko ku rubuga rwa twitter hagaragara abantu benshi basaba ko imfungwa za politiki zifungiye mu Rwanda zifungurwa hashtag zikunze kugaragara ni nka #FreeVictoireIngabire #FreeRwanda n’izindi..