Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10381

Déogratias Mushayidi yakuwe muri Gereza ya Nyanza ajyanwa ahantu hataramenyekana

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan uyu munsi ku wa gatandatu tariki ya 1 Nzeri 2018 aravuga ko umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Président Paul Kagame, Déogratias Mushayidi yimuwe aho yavanwe muri gereza ya Nyanza ahagana i saa cyenda n’iminota 40 akajyanwa ahantu hataramenyekanya.

Umwe mu bakozi b’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) waduhaye amakuru yatubwiye ko mu gitondo aribwo umuyobozi wa RCS ushinzwe iperereza Kyomugisha Michel aribwo yaje muri gereza ya Nyanza iri mu kagali ka Mpanga abanza gusaka bikomeye Déogratias Mushayidi amwuriza imodoka ya gereza ifite plaque GR 771 D kugeza ubu ntibiramenyekana aho umuyobozi w’ishyaka PDP IMANZI ritavuga rumwe na Leta ya Perezida Kagame yerekejwe.

Uyu akaba abaye umunyepolitiki wa kabiri wimuwe muri gereza ya Nyanza, nyuma ya Colonel Habimana Michel wimuriwe muri gereza ya Nyarugenge iri Mageragere.

Déogratias Mushayidi akaba ari umwe mu banyapolitiki batarya indimi mu kugaragaza uburyo ubutegetsi bwa Perezida Kagame bukomeje kuyoboza abanyarwanda igitugu. Akaba yarakatiwe gufungwa burundu.

Twabibutsa ko ivanwa muri gereza rya Mushayidi rije rikurikira ishimutwa ry’umunyakenya Kamuala Mola wakuwe muri gereza ya Nyanza kuwa 24/08/2018 kugeza ubu aho afungiwe ntihazwi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10381

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>