Nk’uko duhora tubibasuriramo kenshi, turasaba abantu bose biciwe hamwe n’abandi bafite amakuru kubireba genocide Hutu na Tutsi gutinyuka bakavuga ukuri gusesuye kumugaragaro kumakuru y’ibyabaye byose.
Buri wese azirikane ko Tubeho Twese ari ishyirahamwe rivugira abavictimes Hutus Tutsis n’abandi rikaba ryariyemeje guhagararira abavictimes bose ntakurobanura kandi Tubeho Twese yiyemeje gutuma uwarenganye yarenganurwa, uwabeshyewe nawe akisobanura abamubeshyeye bakabihanirwa naho uwakosheje agahanwa kandi yazamara kurangiza igihano cye agafatanya n’abandi banyarwanda kubaka u Rwanda.
Kubera iyo mpamvu, dukurikije amakuru tumaze iminsi tugezwaho ndetse bigahunza n’andi aba asanzweho ariko akiri kuntambwe yo kurundanywa no gupererezaho bihagije, dukurikije kandi ibiva mu mirimo ya mbere ya Komisiyo duhagarariye yo kurundanya ibimenyetso ku bwicanyi bwa genocide hutu na Tutsi, turasaba Bwana Uwamungu Joseph kwisobanura kubwicanyi bwose aregwa. UWamungu Joseph kuri ubu ni umukozi mukuru w’Ambassade y’u Rwanda mu Bubirigi. Uwamungu Joseph araregwa kuba yarishe abatutsi n’abahutu mbere ya 1994, muri 1994 na nyuma ya 1994.
Uwamungu Joseph araregwa kuba yaragize uruhare rw’umwihariko mubwicanyi rukukumbashingwe bwibasiye abahutu bishwe FPR irimo irwana na nyuma imaze gufata ubutegetsi. Uwamungu Joseph araregwa kandi kuba yarishe abatutsi benshi bagendaga basanga FPR mugihe cy’intambara bagiye kuyifasha kurugamba. Uwamungu Joseph araregwa kwica abatutsi benshi FPR imaze gufata ubutegetsi, n’ibindi n’ibindi.
Kubera izo mpamvu, turasaba inzego zose zibishoboye zaba iz’ababirigi, TPIR n’ibindi bihugu guhamagaza Uwamungu Joseph kugirango ahabwe amahirwe yo kwisobanura. Nyir’ubwite nawe yumve ko ubu buryo Tubeho Twese ASBL imuhaye bwo kwisobanura ari amahirwe akomeye cyane kuko abonye uburyo ashobora kugaragaza ko ari umwere cyangwa se akagaragaza ko yakoze ibyo byaha noneho akabihanirwa akongeraho no kubisabira imbabazi zishobora kumugabanyiriza ibihano niba abanyarwanda yabikoreye babimwemereye.
Dusabye buri munyarwanda wese wiciwe abe guhaguruka agashyigikira iyi gahunda kandi agakoresha uburyo bwose ashoboye kugirango iyi gahunda ye kuzigera ihugana. Twiyemeje ko abanyarwanda bose bagomba kugira ubutabera kandi abagize nabi bose bagahanwa. Twiyemeje kandi kurwanya ibinyoma byose byaba bigamije kugerekaho umuntu ibyaha atakoze. Ninayo mpamvu nk’ubu tuba dufashe iyambere tugaha umuntu nk’uyu uburyo bwo kwisobanura kumugaragaro noneho bikagaragara ko ari umunyabyaha cyangwa ari umwere. Buri wese rero yaba uwishe cyangwa uwiciwe, iyi gahunda imufitiye akamaro kuko igamije gutura imitwaro ibangamiye abanyarwanda kumpande zose kuburyo bakubakana igihugu bose banganya amahirwe.
Dusabye itangazamakuru ry’abanyarwanda n’amahanga kwitabira iyi gahunda kuko niyo mizero y’abanyarwanda bose. Abanyarwanda kandi bajye babaza ibitangazamakuru byirengagiza gutangaza amakuru nk’aya kuko biba ari ubufatanyacyaha bukomeje (kubitangazamakuru byari biriho ibi byaha bikorwa) cyangwa ubufatanyacyaha bubayeho (kubatari bariho ibyo byaha bikorwa). Tuzirikane ko u Rwanda ruzaba igihugu cyiza igihe buri wese aziyemeza gukora neza imirimo n’inshingano yihaye cyangwa yahawe.
Dusabye amashyaka yose ya politiki ariho hamwe n’azabaho, dusabye kandi n’abanyarwanda bose gushyigikira iyi gahunda. Igihe runaka yanze kwisobanura cyangwa akisobanura bikamuhama, dusabye ko yava mumirimo ya leta kandi agashyikirizwa ubucamanza.
Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 28/01/2013
RUTAYISIRE Boniface
Président w’association y’abavictimes Hutu na Tutsi n’abandi « Tubeho Twese ASBL » na CIVHEMG akaba na Président w’Ishyaka Banyarwanda
Tel (32) 488250305
Infotubeho@yahoo.fr (yahoo.fr)
NB: Turasaba abavuga iki kibazo hirya no hino ko batagomba guha amatwi abajijisha bivugisha amazina. Ikibazo nyacyo ni Uwamungu Joseph n’ibyaha avugwaho ko yakoze. Ubivuze n’uburyo abivuzemo sibyo biri ngombwa ahubwo ikiri ngombwa ni ibyo byaha byakozwe.