Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10370

“MBONA NTACYO NAMARIYE ABANYARWANDA”:Faustin Twagiramungu

Bwana Faustin Twagiramungu ufite uburambe muri politiki asanga uburinganire, ubwisanzure, ukwishyira ukizana yakomeje guharanira, bitaragerwaho. Ngo kwifatanya na FDRL akaba abiterwa n’urukundo afitiye abanyarwanda bose; kuko yumva nta munyarwanda n’umwe wagombye guheezwa no guhezwa ishyanga.

Ibyo abivuga kuko ngo ajya kwifatanya n’impunzi z’abatutsi ubwo zasabaga gutaha mu Rwanda, yabonaga rwose ko ari uburenganizra bwabo; ngo n’ubwo baje kumubera “indyarya z’inyaryenge”. Naho ku bijyanye no “KWIBUKA”, ngo agira urumeza iyo abona Perezida Kagame ajya muri Loni kurwanira abapfu.

Akaba ngo akomeje gusaba ko abantu bashishikarira kwishyira hamwe ngo basabe ko Loni yemera na génocide yakorewe abahutu hakurikijwe iperereza ry’akanama ka Loni gashinzwe umutekano mu mwaka wa 2010 “Mapping report”, imyaka ikaba isaga itatu.

Ku byerekeye uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame mu Bubiligi mu minsi iri imbere, Faustin Twagiramungu avuga ko azaba ari kumwe n’abazajya kwereka amahanga ko Kagame atagombye kuba umushyitsi muhire ngo kubera iyica-rubozo akomeje kugirira abanyarwanda n’abanyekongo.

Click here to view the embedded video.

Source:Ikonderainfos.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10370

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>