Corneille Nyungura, umucuranzi w’icyamamare kw’isi akaba afite inkomoko mu Rwanda mu kiganiro cyahise ku ya 22 Werurwe 2014 kitwa On n’est pas couché aho Corneille yaganiraga kuri Album ye yise “Entre Nord et Sud”yirinze kugira uruhande afata ku bijyanye na Genocide yabaye mu Rwanda mu 1994.
Muri icyo kiganiro umwe mu bantu bari bitabiriye icyo kiganiro yabajije Corneille niba atarashimishijwe n’uko Capitaine Pascal Simbikangwa yakatiwe imyaka 25 n’urukiko rwo mu Bufaransa, Corneille yasubije ko yirinda kugira uruhare abogamiraho kuko ngo ari imvange y’umuhutu n’umututsi.
Uwo mucuranzi kandi yongeyeho kandi ko yirinda kugira icyo atangaza ku bijyanye na Genocide kugira ngo impande 2 zihanganye mu Rwanda hatagira uruhare rubyitwaza mu bikorwa byarwo.
Corneille akimara kuvuga ayo magambo byahise bigaragara ko benshi mu bari aho bahise bumirwa kuko bari biteguye ko ahita agaragaza ibyishimo kuko benshi mu bari aho iyo bumvise Genocide bishyiramo ko ari uruhande rw’abahutu rwishe gusa ku buryo kumva ko hari abantu benshi bishwe na FPR bituma bagwa mu kantu. Kuba Corneille ataratoboye byashyize abantu mu kibazo bituma umunyamakuru ahita akomeza ikiganiro yivugira ibya album ya Corneille.
N’ubwo bwose benshi mu bari bazi umuryango wa Emile Nyungura, se wa Corneille, wari utuye ku Kicukiro bazi neza ko Emile Nyungura atari umututsi ahubwo yari umuhutu ndetse akaba n’inshuti ya Perezida Habyalimana n’ubwo yari mu ishyaka PSD ritavugaga rumwe n’ubutegetsi, Corneille mu byo avuga agaragaza ko se yari umututsi. Ntawabihakana ashikamye kuko ntawe urusha Corneille kumenya umuryango we ariko Emile Nyungura abamumenye bose bamuzi nk’umuhutu.
Ikindi benshi bibazaho n’ibijyanye n’urupfu rw’umuryango wa Emile Nyungura, kuko n’ubwo abaturanyi bawo ku Kicukiro bose bazi ko wishwe n’ingabo za FPR. Corneille we ahitamo kutagira uwo atunga urutoki ahubwo agahitamo kuguma hagati.
Benshi mu babikurikiranira hafi bemeza ko uburyo Corneille yahisemo yabuhisemo kugirango bitica umwuga we w’ubucuranzi kuko hari byinshi byemeza ko umuryango we wishwe na FPR bimwe mu byo baheraho n’ibi:
-Kuba Corneille kuva mu 1994 atarajya mu Rwanda habe na rimwe
-Kuba mu byo Corneille avuga ntaho ashinja uruhande rw’abahutu ubwicanyi kandi bizwi ko muri ibi bihe ari ikintu kigezweho ndetse cyari kumworohera ndetse ntikigire icyo gitwara umwuga we.
-Kuba akimara gupfusha ababyeyi n’abavandimwe be yarahisemo guhungira kwa Perezida wa MRND, Bwana Mathieu Ngirumpatse (ubu ufungiye Arusha) akamuhungisha mpaka i Goma muri Congo.
Abakurikiye ibyo Corneille yavuze muri kiriya kiganiro On n’est pas couché babonye ko Corneille yabaye nk’urimanganya ariko yagaragaje ubutwari bwo kutaba nyamujya iyo bijya akomeza umurongo yiyemeje.
Ubwanditsi
The Rwandan