Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ukuboza 2019, Abanyarwanda baba hanze n’abayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga baganiriye ku ngingo zitandukanye mu kiganiro cyabereye mu Mujyi wa Kigali.
Umwe mu bafashe ijambo ni umuyobozi uyoboye inzego z’iperereza z’u Rwanda zikorera hanze y’igihugu (ESO), Col Anicet Kalibata wahumurije abibumbiye muri Diaspora Nyarwanda avuga ko bazabacungira umutekano ndetse yishimira n’imikoranire myiza hagati ya Diaspora Nyarwanda n’inzego z’iperereza nk’uko bigaragara muri video iri hano hasi: