Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

U Rwanda na M23 bariye karungu, umuriro muri Kongo ugiye kwaka

$
0
0

Colonel Kabundi na Mico Claude baravugwa muri Kivu y’amajyepfo

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kabiri nibwo muri Kivu y’amajyepfo havutse umutwe wavuze ko ugizwe n’imitwe itandukanye yishyize hamwe, yiyita “Union Revolutionnelles des Forces du Congo, [The Union of Revolutionary Forces of Congo]”, uyu mutwe wavutse ko wavutse mu mpera z’umwaka wa 2012, watangaje ko ugamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kabila no kugaragariza amahanga ko abanyekongo bose barambiwe ubutegetsi bubi bwa Kabila.

Nk’uko twabibabwiye mu nkuru zirebana na Kongo ikinyamakuru The Rwandan cyakomeje kubagezaho, uyu mutwe wavutse muri Kivu y’amajyepfo watekerejwe n’u Rwanda (agatsiko ka Kagame) rufatanije na M23, aho twababwiye ko bakoresheje abantu batandukanye baturutse muri Kivu y’amajyepfo ariko bagakorana hafi cyane n’u Rwanda na M23 cyane ko amabwiriza yose bayakura I Kigali nk’uko twabibwiye n’inzego zishinzwe iperereza mu mu Rwanda, zijya kubafata n’imodoka rimwe na rimwe ku mupaka babazana I Kigali mu manama atandukanye asigaye abera mu maa safe houses za Nyarutarama n’ahandi bitandukanye na mbere wasangaga inama zibera mu mahoteli, bakaba bakunze kuremana amanama na Kabarebe hamwe na Jacques Nziza.

Umuntu ukora mu nzego zishinzwe iperereza mu Rwanda utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye ikinyamakuru The Rwandan, ko ubu umugambi wo gutera Kivu y’amajyepfo warangiye kera, ubu ngo bakaba bageze kuri gahunda yo gufata bamwe mu basirikare bahoze muri CNDP ya General Laurent Nkunda bakajyayo.

Ubu amakuru ikinyamakuru gifitiye gihamya kandi gikura ahantu hizewe n’uko Colonel Colonel Kabundi na Colonel Claude Mico ubu bamaze kugera muri Kivu y’amajyepfo aho bagiye gufatanya na URFC gutegura urugamba ruri imbere, aba basirikare bahoze muri CNDP bakaba bagiye gutoza uyu mutwe utaratangira kurwana nyuma bakazasubira muri Masisi kuko nabo ariho bazatangirira, dore ko bafatwa nk’abarwanyi kabuhariwe ndetse bakaba banasobanukiwe neza n’utuduce twose twa Kivu y’amajyepfo.

Mu rwego rwo gufasha uyu mutwe mushya watangijwe n’u Rwanda, bamwe mu basirikare b’u Rwanda bavuye muri batayo ya three zero one (301 battalion) bataramenyekana umubare neza bagezeyo, hakaba haragiye na bamwe muba Komando.

U Rwanda na M23 bifuza ko umuryango w’abibumbye uzajya kohereza indege zitagira abadereva (drones) bararangije gufata aho bashaka ni ukuvuga Masisi, Rutshuro na Bukavu n’uduce tuhakikije byakunda bagafata Kivu zombi.

Ubu uyu mutwe wa URFC, ukaba ukiri mu myitozo, ariko biteganijwe ko mu minsi iri imbere bazatangira kugaba ibitero ubwo na M23 izaba irwana ndetse naba Faustin, Gahizi, Ruhorimbere n’abandi bagahera muri Masisi.

Ubu ibikoresho byose bijyanye n’intambara (amato, imbunda nini, amasasu, n’ibindi bikoresho) byarateguwe bategereje amategeko yo gutangiza urugamba azatangwa na Perezida Kagame.

Mike Gashumba.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>