Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Paris: Félicien Kabuga yabwiye urukiko ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma.

$
0
0

Félicien Kabuga umunyarwanda ukekwaho uruhare muri jenoside uyu munsi kuwa gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2020, yabwiye urukiko mu Bufaransa ko ibyaha aregwa ari ibinyoma nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’abafaransa Reuters.

Bwana Kabuga yongeye kugezwa mu rukiko i Paris ngo aburane ku koherezwa gufungwa n’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko mu rukiko Kabuga yabajijwe niba yarumvise ibirego aregwa n’urwo rwego rwa ONU/UN.

Yasubije mu Kinyarwanda, hakoresheje umusemuzi ati: “Ibyo byose ni ibinyoma. Nta mututsi n’umwe nishe. Nabagurizaga amafaranga mu bucuruzi, sinari kwica abakiriya banjye”.

Bwana Kabuga yaje mu rukiko yambaye ipantaro y’ikoboyi n’ishati y’ibara rya ‘gris’, mu rukiko hari benshi baje bamushyigikiye. Kabuga yavuze ko afite imyaka 87. 

Abunganizi be bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa gushyikiriza abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga. 

Basabye ko ibizamini bya DNA byafashwe ngo hamenyekane neza ko ari we biteshwa agaciro kuko byafashwe umukiriya wabo atabishaka.

Me Laurent Bayon uri ku ruhande rumwunganira, yabwiye urukiko ko Kabuga ashaje kandi arwaye, ko bashaka “kumwohereza i Arusha batitaye ku buzima bwe n’amagara ye”.

Me Bayon yavuze ko umukiriya we atinya ko mu rukiko rwa UN yaburanishwa urubanza rwa politiki, ko ubucamanza bw’Ubufaransa bufite ubushobozi bwo kumuburanisha.

Uruhande rumwunganira rwasabye ko atohererezwa uru rukiko rwamushakishaga, ko ahubwo yarekurwa akanakorerwa ibizamini by’amagara n’ubuzima bwo mu mutwe.

Uruhande rumwunganira rwavuze ko Kabuga aho afungiye nta muntu bahuza mu rurimi kandi akeneye kwitabwaho byihariye.

Basabye ko yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe akakua kuba kuri umwe mu bana be, batanga urugero ko yakwambika icyuma cyo gukurikirana umuntu ku ikoranabuhanga (electronic ankle tag).

Urukiko rwatangaje ko kuwa gatatu utaha tariki 03/06/2020 ruzatangaza umwanzuro.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>