Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

“Ntabwo byananira gushyira icya kabiri cy’abari aha mu buroko”: Kagame

$
0
0

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu nama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro cyayo giherereye muri Intare Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Kamena 2020, Perezida Kagame yatangaje ko nta kibazo byamutera gushyira ibya kabiri cy’abari muri iyo nama muri Gereza! N’uburakari bwinshi yongeyeho ati: “Ntabwo mwananira”.

Kagame yavuzu ko ibyo kwangiza umutungo w’igihugu bigomba guhagarara.

Umwe mu bari mu kaga cyane ni Ministre w’ubutabera, Johnson Busingye ushinjwa na Perezida Kagame gukingira ikibaba abo yita abajura bari muri Guverinoma!

Ruswa ikaba ikomeje kuvugwa kuri Ministre Busingye wakunze kuvugwaho gukingira ikibaba abo Leta yikomye baba ari abanyereza umutungo baba ari n’abo leta y’u Rwanda ishaka kwikiza yitwaje ibyaha bitandukanye birimo na Genocide.

Perezida Kagame yashinje Ministre Busingye n’abacamanza kudakora akazi kabo neza ngo abo yita abajura bashobore gufatwa.

Perezida Kagame yabajije Obadiah Biraro umugenzuzi w’imali ya Leta ati: Abo bajura bari hehe? Umwe muri bo niwe ugiye kubakurikirana? Mbwira?

Perezida Kagame yashyize ku karubanda bamwe mu bayobozi ashinja ubujura barimo Ministre w’ibikorwa-Remezo Claver Gatete, mwene nyina Emmanuel Gasana (wahoze ategeka polisi n’intara y’amajyepfo) na Jean Marie Vianney Gatabazi wahoze ayobora intara y’amajyaruguru ushinjwa kujya mu byo kugura imirima y’icyayi akoresheje amanyanga.

Amakuru The Rwandan ifite ikura ahantu hizewe ni uko Ministre Busingye azwi mu bikorwa byo kurya ruswa mu rwego rwo hejuru ku buryo abayobozi b’abakene bo hasi ari bo bafungwa gusa ariko abayobozi bo hejuru bo ntibakorwego n’abakurikiranwe bakemererwa kuburana bari hanze.

Ministre Busingye avugwaho cyane gusangira ruswa n’abacamanza n’abahesha b’inkiko mu kurangiza imanza zimwe na zimwe zirimo amafaranga menshi.

Imikoranire ya Alain Mukurarinda wahoze ari umushinjacyaha na Ministre Busingye ndetse n’abandi bayobozi mu kurya ruswa no kugurisha imitungo y’abakekwaho Genocide baba mu mahanga nayo yamaze kuba ikimenya bose.

Ministre Busingye nk’umuntu witwa ko akora mu butabera yagombye kuba yarabaye urugero rwiza rw’ubutabera ntagerageze gushaka gutorokesha umwana we ngo atabazwa ibyaha akekwaho muri Amerika.

Amakuru The Rwandan yakuye mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’ubukungu mu rwego mpuzamahanga avuga ko muri iyi minsi ubukungu bw’u Rwanda bwifashe nabi igihugu kikaba gikeneye inguzanyo n’inkunga Perezida Kagame twavuga ko ari we wa mbere unyereza umutungo w’igihugu arimo akina ikinamico ari nako anikiza abo ubutegetsi bwe buhaze kugira ngo yereke amahanga n’abaterankunga ko ari umwe mu bayobozi barwanya ruswa muri Afrika.

Mu gusoza twakwibaza niba Ministre Busingye nawe yaba yerekeza ku gatebe, kandi niba ingaruka zizagera kuri bene nabo ba hafi nka Denis Karera (umwe mu bashumba ba Kagame).


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>