Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10370

Martin Ntiyamira yasabye Umwami Kigeli Ndahindurwa kwamagana guhindura itegeko nshinga, Umwami nawe aramusubiza!

$
0
0

Ibaruwa Martin Ntiyamira yandikiye Umwami amusaba kwamagana umugambi wo guhindura Itegekonshinga hagamijwe kugundira ubutegetsi

K’Umwami w’U Rwanda Kigeli V Ndahindurwa,

Nyagasani Mwami w’U Rwanda,

Mbanje kubaramutsa; mbandikiye ngirango mbasabe ko mwagira icyo mutangariza Abanyarwanda ku migambi y’inama Nyakubahwa Perezida Kagame aherutse gukoresha abanyamuryango ba FPR ku itariki ya 8 Gashyantare 2013.

Mur’iyo nama, Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba FPR ko bajya kwiga ukuntu mu mwaka wa 2017 hazabaho impinduka mumahoro n’umutuzo, igihugu kigakomeza umurongo n’inzira yamajyambere nta nkomyi. Mumagambo ye bwite yagize ati: “nimuvuge namwe uburyo bwazakoreshwa kugirango mugihe kizaza igihugu kizagire ituze, gukomeza intambwe y’iterambere ndetse n’impinduka.” Yabasabye ko bajya kubitekerezaho bakazamuha igisubizo.

Kubasaba kujya gutekereza kuri icyo kibazo ubwabyo ntacyo bitwaye kandi byaba ari na byiza niba ari ntakindi kigamijwe kihishe inyuma yabyo.

Icyagaragariye benshi nuko iriya nama yariyo kwiyerurutsa kandi ko icyo yari igamije kwari ugukangurira abambari bagatsiko kari kubutegetsi gusaba mwizina ry’Abanyarwanda ko Itegekonshinga rihindurwa kugirango Perezida Kagame akomeze agundire ubutegetsi yiyongeza izindi manda uko yishakiye. Ibyo byagaragajwe nuko intore za Perezida Kagame zari muri iyo nama zashyize amajwi ejuru zisaba Perezida Kagame ko Itegekonshinga ryahindurwa akiha uburenganzira bwo kuguma kubutegetsi. Ikindi cyabigaragaje nuko Perezida ubwe yari yaje muri iyo nama yitwaje amabaruwa yavugaga ko yandikwe n’abaturage bamusaba ko akwiye kuguma kubutegetsi adakwiye kubuvaho kandi ko nabuvaho ntakizere bazagirira umutekano wigihugu. Mugihe umwanzuro utarafatwa, ibi ntawabishingiraho cyane ngo acire urubanza Perezida Kagame ko agamije guhindura itegekonshinga. Ariko biteye impungenge zihagije kugirango uwo mugambi wamaganirwe kure.

Nkaba nabasabaga ko mwagira icyo mutangariza abanyarwanda mwamagana uwo mugambi wo guhindura Itegekonshinga hagamijwe kugundira ubutegetsi; kandi mwibutsa Abanyarwanda ko guhagararira impinduka n’ihererekanya ry’ubutegetsi mumahoro n’umutuzo biri munshingano zanyu nk’Umwami ugendera kw’Itegekonshinga bitcyo ahubwo rikaba rikwiye guhindurwa ngo riguhe ububasha n’uburenganzira bwo kuzuza izo nshingano wahawe umunsi wambikwa ikamba.

Murakoze,
Murakaramba.

Martin Ntiyamira, Victoria BC, 02/14/2013, mntiyamira@yahoo.ca

Igisubizo Umwami Kigeli Ndahindurwa yahaye Martin Ntiyamira

Umwami naramwandikiye ndetse turanavugana, musaba ko yakwamagana uyu mugambi wo guhindura itegekonshinga hagamijwe kugundira ubutegetsi. Aravuga ko we yirinda kwivanga muri politike kandi ko we afite ijambo ryanyuma ariko Abanyarwanda babanje kuvuga icyo bashaka bo ubwabo. Ibyo kwamagana ihindurwa ry’itegekonshinga hagamijwe inyungu za kanaka, aravuga ko Abanyarwanda ubwabo aribo bagomba kubyamagana niba batabishaka, kandi ko niba abari mu Rwanda batabyamagana kubera ubwoba ko abari hanze bazabyamagana. Ikindi aravuga ko Abanyarwanda bakwiye gushirika ubwoba aho bari hose haba mu Rwanda cyangwa hanze bakajya bavuga uko babona ibintu. Ikindi nuko ngo bakwiye gushyira hamwe bakareka kureba inyungu zabo bwite, kandi bakagaraza ibikorwa byabo, imigabo n’imigambi yabo, aho kuvuga gusa no kuba bamwigendaho.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10370

Trending Articles