Kuri ba Senateri Tito Rutaremara, Joseph Karemera, na Antoine Mugesera,
Banyakubahwa ba Senateri,
Mbanje kubaramutsa; nishimiye kubandikira ngirango mbagezeho igitekerezo cyanjye mbona nk’umuti w’ikibazo mwasabwe gushakira igisubizo.
Nasomye inkuru yasohotse muri “The EastAfrican” yo kwitaliki ya 16 Gashyantare 2013 ivuga ko ari mwebwe Nyakubahwa Perezida Kagame yashinze umurimo wo gushakira igisubizo ikibazo k’ihinduka n’iherekanya ry’ubutegetsi mu mahoro no mu mutuzo igihugu kizakomeza intambwe y’iterambere; – aribyo bise mu cyongereza “transition formula”, “a formula that would deliver change, continuity, and stability”.
Ba Nyakubahwa ba Senateri,

Senateri Tito Rutaremara
Amateka y’igihugu cyacu aratwemeza ko ari ngombwa ko dushyiraho umusingi utajegajega, “inkingi mwikorezi” izajya ihagararira ihinduka n’ihererekanya ry’ubutegetsi kugirango ejo tutazasubiza igihugu cyacu mumahano n’amakuba cyaciyemo.
Nta wundi muti, umuco karande, umuco gakondo w’igihugu cyacu niwo tugomba kugira Umusingi, niwo tugomba kugira Inkingi Mwikorezi. Ni umuco waranze Abanyarwanda kera na kare kose, ni umuco waranze igihugu cyacu kuva cyakwitwa U Rwanda kugeza aho tuwamburiwe n’Abakoloni b’Ababiligi, aribo ba Gashakabuhake na Mpatsibihugu. Umuco mbabwira ntawundi, ni Ubwami bugendera kw’Itegekonshinga, aribwo Umwami Kigeli V Ndahindurwa yarahiriye umunsi yambikwa Ikamba kw’italiki ya 9 Ukwakira muri 1959.
Ba Nyakubahwa ba Senateri,

Senateri Antoine Mugesera
Mbibutse ko Ubwami butakuweho n’Abanyarwanda ahubwo bwa kuweho n’Ababiligi kandi bo bakagumishaho ubwabo, ndetse bikanakorwa mumahugu no muburyo bunyuranyije n’amategeko. Ibyo mushobora kubyisomera muri za UN resolutions # 1579, 1580, and 1605; murizo resolutions zose nta ngingo nimwe yazo yubahirijwe. Ibyo mushobora kubisanga hano: http://www.un.org/documents/ga/res/15/ares15.htm
Rero kuba abakoloni baraturyanishije tukabyemera, birahagije. Icyo tudakwiye kwemera, ni ukunyagwa burundu kandi twari tugifite kwigarurira ibyo batunyaze. Ntabwo tugomba kwemera umurage w’Abakoloni kandi tugifite umurage ba Sogokuru na ba Sogokuruza badusigiye, umurage twarazwe na Gihanga cya hanze U Rwanda.
Ba Nyakubahwa ba Senateri,
Ndabibutsa ko guhagararira ihinduka n’ihererekanya ry’ubutegetsi mumahoro n’umutuzo biri munshingano z’Umwami ugendera kw’Itegekonshinga, Kigeli V Ndahindurwa; bityo ahubwo Itegekonshinga rikaba rikwiye guhindurwa ngo rimuhe ububasha n’uburenganzira bwo kuzuza izo nshingano yahawe umunsi yambikwa ikamba.

Senateri Col. Dr Joseph Karemera.
Izindi nshingano akwiye ni ukurinda ubusugire bw’itegekonshinga kugirango ritazajya rihindurwa munyungu za kanaka cyangwa ishyaka runaka. Ikindi, akwiye kuba umugaba mukuru w’ingabo, no kuba umukuru w’igihugu mucyubahiro ariko adashinzwe ubuyobozi bwacyo. Kuyobora igihugu byaba ari inshingano z’umukuru wa government yatowe n’Abaturage binyuze muri Demokarasi isesuye, idafifitse.
Ibyerekeranye n’uwazasimbura Umwami Kigeli V Ndahindurwa, igihe cyabyo kigeze ndumva mwabijyaho inama n’Umwami uzamusimbura akaboneka, kandi mu Itegekonshinga hakajyamo uburyo abami bazajya basimburana.
Ba Nyakubahwa ba Senateri,
Kugarura uyu muco w’Igihugu cyacu twari twaranyazwe bizagirira U Rwanda n’Abanyarwanda akamaro kanini cyane. Bizatuma bishoboka ko urubuga rwa politike mu Rwanda rufungurwa amashyaka akajya ahatanira ubutegetsi muburyo busesuye na Demokarasi nyakuri idashingiye k’umumoko, ku kwikubira, no gukumira. Gahoro gahoro, bizatuma Abanyarwanda bongera kugiriranira ikizere, biduhe kugera k’ubwiyunge nyakuri. Bityo bizaduha kugira amahoro n’iterambere birambye, abe aribyo tuzaraga U Rwanda rwejo ubushiraherezo.
Murakoze,
Murakagira Imana.
Martin Ntiyamira,Victoria BC, 02/17/2013, mntiyamira@yahoo.ca