Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Paul Rusesabagina ati: sindi Umunyarwanda

$
0
0
Paul Rusesabagina mu rukiko tariki 17 z'ukwa kabiri 2021

Urubanza mu mizi rwa Paul Rusesabagina n’abantu 20 bareganwa rwibanze ku nzitizi yatanze avuga ko urukiko rukuru rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko atakiri umunyarwanda.

Ni urubanza bigaragara ko rushobora kuzatinda. Abaregwa bose hamwe, barimo umugore umwe, basomewe umwirondoro n’ibyaha baregwa. Abaregera indishyi bo ni 84.

Mu kuvuga ku myirondoro yabo, Rusesabagina ahawe umwanya yagize ati: “Njyewe ntabwo ndi umunyarwanda, ndi umubiligi waje hano nkaza nshimuswe”.

We n’umwunganizi we Me Gatera Gashabana batanze inzitizi ko uru rukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha ku mpamvu zirimo ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwarasabye ubw’Ububiligi kuburanisha Rusesabagina kuko ari umubiligi.

Gashabana yavuze ko ubushinjacyaha bw’Ububiligi bwakoranye n’ubw’u Rwanda kugira ngo aburanishirizwe mu Bubiligi kuri dosiye yatanzwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

Gashabana yavuze ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda butigeze butegereza ko ubucamanza bw’Ububiligi burangiza gukurikirana Rusesabagina ahubwo “yaje gushimutwa” akagezwa mu Rwanda.

Avuga ko kumuburanisha muri uru rukiko nabyo bidakurikije amategeko kuko amategeko y’ibanze yo gufata uregwa no kumwohereza atakurikijwe.

Yagize ati: “Ibidakurikije amategeko biri mu ifatwa n’ifungwa rye bizakomeza kugaruka muri uru rubanza”.

‘Ntiyatakaje ubwenegihugu bw’u Rwanda’

Ku bwenegihugu bwa Rusesabagina, ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Rusesabagina yarabonye ubwenegihugu bw’Ububiligi bidakuraho ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yagize ati: “Iyo ashaka gutakaza ubwenegihugu nyarwanda hari amategeko abiteganya ariko nta kimenyetso na kimwe yerekanye kigaragaza ko yatakaje ubwenegihugu nyarwanda.”

Yemeza ububasha bw’urukiko, Ruberwa yavuze ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakoranye n’ubw’Ububiligi kuri dosiye yo mu 2010 bwarezemo Rusesabagina nka perezida w’ishyaka PDR-Ihumure ufasha umutwe wa FDLR iterabwoba.

Yongeraho ko mu 2018 bwafunguye indi dosiye irega Rusesabagina nka perezida wa MRCD/FLN ari nayo aregwaho ubu.

Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara yavuze ko yari yungirije Rusesabagina muri MRCD
 Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara yavuze ko yari yungirije Rusesabagina muri MRCD

Ati: “Iyo dosiye ntabwo yigeze yoherezwa mu Bubiligi ngo buyikurikirane. Hakozwe ‘commission rogatoire’ ababiligi bafasha ubushinjacyaha bw’u Rwanda kugira ngo Rusesabagina abazwe. Iyo dosiye ntiyahawe abashinjacyaha b’ababiligi”.

Yemeza ko muri iyo dosiye ya 2018 Rusesabagina yakorewe inyandiko mpuzamahanga yo kumuta muri yombi, ndetse ko Ububiligi bwoherereje u Rwanda na dosiye ya mbere bwari bwohererejwe.

N’ubu ndacyashimuswe – Rusesabagina

Rusesabagina yavuze ko avuye mu Rwanda mu 1996 yageze mu Bubiligi agatanga ibyangombwa bye byose, akakirwa n’uwo yise “umubyeyi” [Ububiligi] kuko ngo yari abaye “impfubyi”.

Ati “Icyo gihe nari mbaye umuntu utagira igihugu, nari mbaye umuntu w’umuryango w’abibumbye. Ntabwo nongeye gusubirana ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko sinongeye kujya kubusaba.”

Amaze kubona ubwenegihugu bw’Ububiligi yavuze ko yaje mu Rwanda inshuro ebyiri, mu 2003 na 2004, akaza nk’umubiligi.

Ati: “Uyu munsi rero nibwo gusa ndi hano mu buryo butemewe n’amategeko kuko naje nshimuswe, wa mubiligi wazaga afite passeport ubu ari hano ari uwashimuswe, n’ubu ndacyashimuswe.”

Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara wari umuvugizi wa FLN, yavuze ko Rusesabagina yari afite inzozi zo kuba perezida w’u Rwanda.

Ati: “…nibaza ukuntu yashakaga kuba perezida w’u Rwanda kandi atari umunyarwanda. Twatangaje intambara ku gihugu iratunanira baradufata.”

Nsabimana yavuze ko abona Rusesabagina ari gushaka “gutinza urubanza nkana”, mu gihe ngo we amaze imyaka ibiri aburana, akaba yifuza ko “ruva mu nzira”.

Muhima Antoine, umucamanza ukuriye inteko y’uru rukiko, yavuze ko umwanzuro w’urukiko ku nzitizi zatanzwe n’umwe mu baregwa uzasomwa tariki 26 z’uku kwezi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>