Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa CNN witwa Richard Quest mu cyumweru gishize ku byerekeranye n’imiyoborere y’u Rwanda muri iyi iminsi ndetse na Demokarasi. Muri icyo kiganiro, Perezida Paul Kagame yabwiye umunyamakuru wa CNN ko Demokarasi atari iy’ibihugu by’i Burengerazuba bw’isi gusa.
Umunyamakuru wa CNN yatangiye abwira Perezida Paul Kagame ko nta wundi muperezida umaze igihe kinini ku butegetsi nkawe aho yahise amusubiza ko ibyo bitamureba. Umunyamakuru ashatse kubigarukaho, Perezida Paul Kagame yavuze ko isi y’i Burengerazuba ifite byinshi byiza ikora n’ibibi ikora ; ko rero ari isi ukwayo. Yongeyeho ko Demokarasi idatangwa n’ibihugu by’i Burengerazuba.
Ikiganiro cyibanze kandi ku kibazo cya Paul Rusesabagina –ufatwa nk’umucunguzi-washimuswe akajyanwa mu Rwanda ku buryo butemewe n’amategeko ubu akaba afungiwe i Kigali aho akurikiranywa n’inkiko z’u Rwanda ku byaha bitandukanye aregwa na Leta ya Kigali birimo gukorana n’imitwe y’iterabwoba.
Umunyamakuru wa CNN yeretse neza Perezida Paul Kagame uruhare rukomeye Paul Rusesabagina yagize mu kurokora abanyarwanda benshi muri 1994 none akaba akurikirwanwaho ibyaha by’iterabwoba. Ibyo akaba ari ibintu binyuranye n’ukuri kandi n’uburenganzira bwa muntu. Mu gusubiza umunyamakuru wa CNN, Perezida Paul Kagame yavuze ko ifatwa rya Paul Rusesabagina ryakozwe mu mucyo kandi rikurikije amategeko ndetse urebye ko ariwe wizanye mu Rwanda. Perezida Paul Kagame yavuze kandi ko hari ibintu byinshi Paul Rusesabagina yakoraga anyuze mu nzira mbi maze akomeza kuzigenderamo akaba ariyo mpamvu byamugejeje mu Rwanda. Mu kiganiro umunyamategeko Dr Charles Kambanda yagiranye na ‘Radio Iteme’ yagaragaje ko ifatwa rya Paul Rusesabagina ritakurikije amategeko ndetse avuga ko rwose ari ishimutwa. Mu rwego rw’amategeko rero, ifatwa rya Paul Rusesabagina ni ishimutwa binyuranye n’ibyo Perezida Paul Kagame avuga abihakana.
Perezida Paul Kagame abajijwe impamvu Paul Rusesabagina yajyanywe aho atajyaga (i Burundi), Perezida Paul Kagame yavuze ko Paul Rusesabagina yafashwe yerekeza i Burundi ko atajyaga Dubai nk’uko benshi babivuga. Ati: “Paul Rusesabagina yanyuze Dubai yigendera“. Perezida Paul Kagame ati ‘Paul Rusesabagina yajyaga i Burundi muri gahunda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda’.
Umunyamakuru abajije Perezida Paul Kagame niba Leta ya Kigali yaragize uruhare mu kuzana Paul Rusesabagina i Kigali, Perezida Paul Kagame yabihakanye yivuye inyuma. Perezida Paul Kagame yagaragaje ko niba Paul Rusesabagina yarakoranaga n’umuntu uba i Burundi bagamije bombi guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda akaba ariwe wafashe icyemezo cyo kumuyobora i Kigali. Leta ya Kigali nta ruhare yabigizemo. Perezida Paul Kagame yavuze ko ikiriho ni uko uwo muntu bakoranaga yari yarizeye, Leta ya Kigali nayo yakoranaga nawe. ‘Bityo rero Leta ya Kigali ntacyo yabazwa’ ng’uko uko Perezida Paul Kagame yasubije umunyamakuru.
Mu by’ukuri niba Leta ya Kigali yarakoranaga na Bishop Constantin Niyomwungere bakagera aho bahuza umugambi wo kuzana Paul Rusesabagina mu Rwanda. Nta kabuza Leta ya Kigali yabigizemo uruhare.
Icyo gisubizo Perediza Paul Kagame yagitanze nyuma y’uko Pasitori Constantin Niyomwungere yiyemereye ko yagize uruhare mu gushimuta Paul Rusesabagina abifashijwemo na Leta y’U Rwanda mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeunes Afrique.
Ku bijyanye n’ibyaha Paul Rusesabagina shinjwa na Leta y’u Rwanda, umunyamategeko Dr Charles Kambanda yerekanye ko ibyo urukiko rukora byo gushyira mu rubanza rumwe abafatiwe mu ntambara (barimo Sankara) ko mu rwego rw’amategeko ari amakosa akomeye cyane. Ikindi yongeyeho ni uko abo bantu bashinja Paul Rusesabagina nabo bashimuswe bakajyanywa mu Rwanda, bityo bakaba bashobora kuba bavuga ibyo bategetswe na Let ya Kigali.
Abajiwe icyizere yaha amahanga ko Paul Rusesabagina azacirwa urubanza runyuze mu mucyo. Perezida Paul Kagame yasubije ko ubutabera buzubahirizwa. Umunyamakuru yabajije kandi Perezida Paul Kagame icyo avuga ku makuru acicikana hirya no hino cyane cyane kuba Umuryango Mpuzamahanga warahagurutse ku kibazo cy’imiyoborere y’u Rwanda. Perezida Paul Kagame yahunze ikibazo ahita agaruka ku kibazo cya Paul Rusesabagina. Perezida yabwiye umunyamakuru wa CNN ko Paul Rusesabagina ari umunyarwanda akaba yarakoze ibyaha byinshi birenze n’ibyo aregwa na Leta ya Kigali, (kuba afite ubundi bwenegihugu ntacyo bimubwiye) kuko hari n’abandi bantu benshi yakoranye ibyaha ibyo nabyo bikaba byitabwaho. Avuga ko ikibazo cyajyanywe mu bucamanza aho ibintu byose bizasobanukirwa. Ngo akaba abona ko ari ngombwa ko ubutabera bwubahirizwa.
Perezida Paul Kagame ayoboye Leta y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2000 (ariko bizwi na buri wese ko kuva 1994 ari we uyonoye u Rwanda) akaba amaze imyaka 26 ku butegetsi bwa Kigali kandi akaba yarahinduye Itegeko-nshinga ry’u Rwanda kugirango agire uburenganzira bwo gukomeza kuyobora igihugu. Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu ‘Human Right Watch’ uvuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi batifuza ko Paul Kagame yakwitabira amatora yo mu 2024 kuko amaze igihe kinini ku butegetsi. Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyo nyacyo bimubwiye kuko ntaho biri ko agomba gukora nk’ibyo ibihugu by’i Burengerazuba bikora. Yongeyeho ko atari kimwe nabo.
Tubibutse ko amahanga yahagurutse arimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Abadepite bo mu bihugu zigize umuryango w’ibihugu by’Uburayi ndetse n’abandi basaba ko Paul Rusesabagina yarekurwa kuko yafashwe mu buryo butemewe n’amategeko.
Umunyamakuru wa CNN agerageje kumusobanurira ko mu matora harimo demokarasi, Perezida Paul Kagame yamusubije ko Demokarasi idashyirwaho n’ibihugu by’i Burengrazuba; bibaye ariko biri ntabwo muri ibyo bihugu habaho kutumvikana no kutavuga rumwe. Perezida Paul Kagame yongeyeho ko hari ibihugu by’i Burengerazuba bitora abayobozi babyo bagasubira inyuma bakijujutira abayobozi bishyiriyeho. Ati ‘Ibyo simbyumva’. Bityo rero, Perezida Paul Kagame avuga ko Demokarasi ifite intege nke haba muri Afrika cyangwa mu buhugu by’Iburengerazuba. Ibi biragaragaza ko Perezida Paul Kagame yiyemerera rwose ko ashobora kuba Demokarasi ye ifite ibibazo nk’uko n’iz’ahandi nazo zabigira.
Perezida Paul Kagame yashoje avuga ko atagomba kugendera ku bitagenda byo mu bihugu by’i Burengerazuba. Aha Perezida Paul Kagame yiyibagiza ko Demokarasi ifite indangagaciro rusange ziyiranga zirimo kuba hariho politiki yo gushyiraho no gusimbura ubuyobozi mu mutuzo, amatora anyuze mu mucyo, uruhare rw’abaturage mu gushyiraho ubuyobozi no kubahiriza uburenganzira bwa muntu kuri buri wese. Bityo umuntu yakwibaza niba Demokarasi itariho? Ese nta murongo igira? Cyangwa niba Perezida Paul Kagame afite Demokarasi ye yihariye ?
‘Iki kiganiro cyashyizwe mu Kinyarwanda kivanywe mu rurimi rw’Icyongereza gisesengurwa n’umunyamakuru wa The Rwandan ‘
Gakuba Arnold