Yanditswe na Erasme RUGEMINTWAZA
Mu burasirazuba bwa Kongo hakomeje kuvugwa cyane inkuru y’urupfu rw’Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Kongo Kinshasa, Luca Attanasio.
Amakuru amaze gusakara isi yose ni abika ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Bwana Luca Attanasio. Yishwe, arashwe kuri uyu wa mbere, tariki ya 22/02/2021, mu masaa yine n’iminota 15 za mugitondo.
Uyu mugabo wari ukiri muto cyane yapfuye arashwe ubwo yari mu modoka z’Umuryango w’Abibumbye Ushinzwe Ibiribwa ku Isi (PAM), mu gace ka Nyiragongo mu birometero bike uvuye mu Mujyi wa Goma, ahitwa i Kibumba. Aha i Kibumba ariko n’ubwo hegereye Goma n’ishyamba rya Parike ya Virunga, hegereye cyane umupaka bigoye kugenzura w’u Rwanda.
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubutaliyani riravuga riti “N’intimba ikomeye cyane, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga iremeza urupfu rw’Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Luca Attanasio n’umusirikare, uyu munsi i Goma.”
Amakuru aremeza ko uretse Ambasaderi Luca Attanasio n’umusirikare umurinda, hapfuye kandi umushoferi wari ubatwaye w’umunyekongo, ndetse hakaba ahari n’inkomere nyinshi. Imodoka barimo z’Umuryango w’Abibumbye Ushinzwe Ibiribwa ku Isi (PAM), zikaba zaguye mu gico i Kibumba mu muhanda wa Goma-Rutshuru. Abakomerekeye mu gico bajyanywe mu bitaro bya ONU i Goma.
Ikigo ntaramakuru Reuters cyo mu Bwongereza kivuga ko iki gico cyari kigamije gushimuta ambasaderi w’Ubutaliyani. Mu mwaka 2018, Abongereza babiri bashimuswe n’abantu batazwi mu karere ambasaderi Attanasio yiciwemo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubutaliyani Luigi DI Maio wari mu nama i Bruxelles na bagenzi be b’ubumwe bw’i Buraya akaba yahise asubika imirimo, asubira i ROMA.
N’ubwo koko aka gace, kimwe n’Intara yose ya Kivu y’Amajyaruguru, gahora kibasiwe n’umutekano muke n’amakimbirane aterwa n’uko ari indiri y’udutsiko twinshi twitwaje ibirwanisho, hashize imyaka 25, ntawabura kwibaza ukuntu ahantu nkaha bizwi ko hacungirwa umutekano mu buryo bukomeye ku bufatanye bw’Ingabo za Kongo n’iz’u Rwanda, ndetse hakaba ari hafi y’icyicaro cya MONUSCO, habera igikorwa kigayitse nk’iki? Ikigaragra ni uko abakoze iki gikorwa kigayitse, bari bafite amakuru yizewe cyane ko izo modoka za PAM zinyura muri ako gace kandi zirimo uwo muyobozi ukomeye; ayo makuru ubusanzwe aba afitwe kandi abitswe n’inzego z’umutekano! Bikaba bishoboka kubamo akagambane. Abasesengura bakaba bavuga ko ababikoze, abo aribo bose, ari abashaka guhisha cyangwa guhishira ibikorwa byabo bibi muri aka gace, gakungahaye ku mutungo kamere; bikaba bisanzwe bizwi ko imiryango mpuzamahanga ndetse n’abahagariye amahanga bakunze kugaragaza ukuri ku bibera mu bihugu byacu, biba akenshi byahishwe cyangwa byahishiriwe n’ubuyobozi bwabyo.
Luca Attanasio akaba yitabye Imana afite imyaka 43, asize abana batatu. Yabaye ambasaderi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuva mu 2019, aho yari amaze imyaka mike ariwe ushinzwe ibikorwa by’ambasade.
Imana imuhe iruhuko ridashira!