Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10370

Barasaba umunsi wo kwibuka Abahutu bapfuye – ikiganiro na Bernard Ntaganda

$
0
0

Amashyaka abiri atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ataremerwa n’ubutegetsi akorera mu gihugu, PS-Imberakuri rya Bernard Ntaganda na DALFA-Umurinzi rya Victoire Ingabire, ku wa gatanu yasohoye itangazo aho avuga ko ku nshuro ya mbere Perezida Paul Kagame yemeye ko Abahutu bishwe mu gihe cya Jenoside mu Rwanda.

Muri iryo tangazo, aya mashyaka avuga ko ibyo Perezida Kagame ngo yabivugiye mu kiganiro aheruka kugirana na senateri wo mu Bwongereza, Lord Evgeny Lebedev, uyu na we akabitangaza mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza The Independent, asanzwe afitemo imigabane myinshi.

Icyo kinyamakuru twagishatse ku murongo wacyo wa internet, dusanga koko harimo inkuru ivuga ku kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Lord Evgeny Lebedev, aho asubiramo amagambo ya Perezida Kagame agira ati: “OK, hari Abahutu benshi bapfuye. Ariko ntibapfuye nk’ingaruka yo guhigwa kubera icyo bari cyo”.

Mu itangazo, amashyaka PS-Imberakuri na DALFA-Umurinzi avuga ko iyo ari “intambwe ikomeye mu mateka ye ya politiki” kuko “avuga yeruye ingingo yari yarabaye nk’izira mu Rwanda”.

Robert Patrick Misigaro wa BBC Gahuzamiryango yavuganye na Bernard Ntaganda, umukuru wa PS-Imberakuri igice cyayo kitemewe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, atangira amubaza ikibemeza ko ibyo Perezida Kagame yabivuze, mu gihe nta majwi cyangwa inyandiko ye bafite.

BBC yagerageje kuvugana n’uruhande rwa leta y’u Rwanda, ariko ntihagira umutegetsi wemera kugira icyo abivugaho.

(Ushobora kumva ikiganiro ukanze aho hasi)


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10370

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>