Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Dr. Théogène Rudasingwa ati:”Rusesabagina arazira kwamamara no kurengera uburenganzira bwa muntu”!

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Mu kiganiro Televiziyo Aljazeera yagiranye na Dr. Théogène Rudasingwa, umunyamakuru yatangiye avuga ko Leta y’u Rwanda iregwa kuba yica ikananyereza abatavuga rimwe nayo, nyamara yo ikaba ibihakana. Ati “Hashize iminsi itandatu Révocat Karemangingo wabaye umusirikare mu Rwanda kuri Leta ya Habyarimana arasiwe i Maputo muri Mozambique yitaba Imana, mu kwezi kwa gatanu umunyamakuru Cassien Ntamuhanga yaburiwe irengero i Maputo muri Mozambique, Self Bampiriki yarasiwe  Capetown, Patrick Karegeya yiciwe Johannesburg muri Afrika y’Epfo muri 2014,  Faustin Kayumba Nyamwasa yageragejwe kwicwa inshuro nyinshi.” Ashingiye kuri ibi byose, umunyamakuru yifuje kumenya uburemere bw’ibyabaye kuri Paul Rusesabagina.

Asubiza umunyamakuru, Dr. Théogène Rudasingwa yavuze ko ibyabaye kuri Paul Rusesabagina ari andi mateka mabi adasanzwe agwiririye u Rwanda, kubona akatiwe igifungo cy’imyaka 25. Ati “ibi birashimangira neza  ibyabaye ku bamubanjirije, kandi siwe wa mbere si nawe wa nyuma“.  Yongeyeho ko urebye ubuzima arimo, ukanareba imyaka afite, Paul Kagame yamuhaye kiriya gihano abizi neza kandi abishaka. 

Umunyamakuru yifuje kumenya uko ubuzima bwa Paul Rusesabagina bumeze aho ari mu buroko.  Dr. Théogène Rudasingwa yabwiye umunyamakuru wa Aljazeera ko asanzwe azi neza ko ubuzima bwa Paul Rusesabagina butameze neza. Kuba afunzwe rero bimufiteho ingaruka nyinshi cyane. 

Abajijwe uko umuryango Mpuzamahanga ubona ikibazo cya Paul Rusesabagina, Dr. Théogène Rudasingwa yagize ati “N’ubwo ndagerageza gukoresha dipolomasi, Umuryango Mpuzamahanga bigaragara ko utwaza Paul Kagame buhoro urebye uburyo atubahiriza uburenganzira bwa muntu. Hagombye  kuba hari icyakozwe kigaragara kugirango bamwereke ko ibyo akora ataribyo.  Bisa nk’aho Paul Kagame yahawe uburenganzira bwo gukorera icyo ashaka Abanyarwanda“.

Umunyamakuru yifuje kumenya icyo abaturage bari mu Rwanda bavuga kuri Paul Rusesabagina wamamaye kubera Filimi yitwa “Hotel Rwanda“. Dr. Théogène Rudasingwa yasubije ko bitoroshye kumenya icyo Abanyarwanda bari mu gihugu imbere batekereza.  Impamvu ngo ni uko Paul Kagame n’abambari be bateye ubwoba cyane Abanyarwanda nk’uko n’ibitangazamakuru bigera mu Rwanda nabyo bibibona.  Mu Rwanda nta bwisanzure mu gutanga ibitekerezo, nta rubuga rwa politiki ruhari, icyumvikana gusa ni ijwi rya Paul Kagame n’abambari be. 

Dr. Théogène Rudasingwa arasanga Paul Rusesabagina yarafashije cyane Paul Kagame gusobanura amateka y’u Rwanda mu gihe bitari byoroshye gusobanura. Dr. Théogène Rudasingwa akaba akeka ko kumenyekana kwa Paul Rusesabagina kwaba kwaratesheje umutwe Paul Kagame kuko mu Rwanda nta wundi ashaka ko avugwa usibye we wenyine gusa.  

Dr. Théogène Rudasingwa atekereza ko Paul Rusesabagina yatangiye kugira ibibazo igihe yatangiraga kumenyekana cyane cyane muri Amerika. Yongeyeho ko ikindi kibazo Paul Rusesabagina yahuye nacyo ari nacyo nawe afite ndetse n’undi munyarwanda wese ugerageje kunenga ingoma ya Paul Kagame n’uko ihonyora uburenganzira bwa muntu.

Ikibazo nyamukuru byahuye nacyo ni uko Paul Rusesabagina yifatanije n’abandi banyarwanda  mu kwamagana akarengane gakorerwa Abanyarwanda mu Rwanda, ndetse no hanze yarwo. Kuba yarabaye icyamamare no kuba yaranenze ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu bikorwa na Leta ya Paul Kagame, ngibyo ibyo azira.  

Paul Rusasabagina, ufite imyaka 67, washimuswe akajyanywa mu Rwanda ku ngufu yakatiwe igifungo cy’imyaka 25. Bibayeho ngo arangize igihano cya yazakirangiza afite imyaka 92. Nyamara nk’uko byagarutsweho na Dr. Théogène Rudasingwa, Paul Rusesabagina afite ibibazo bukomeye bijyanye n’ubuzima ku buryo atamara iyo myaka yose mu buroko atarapfa. Paul Kagame yamuhaye kiriya gihano yizeye neza ko azapfira mu buroko. Igihe cyaba ari iki ngo Umuryango Mpuzamahanga n’indi miryango irengera uburenganzira bwa muntu bihagurukire rimwe birengere abanyarwanda, bibagobotore ingoyi ya Paul Kagame!


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>