Yanditswe na Arnold Gakuba
Mu nyandiko yanditswe na Johan A. Swinnen, wabaye ambasaderi w’U Bubiligi mu Rwanda (1990-1994), akaba yaranditse n’igitabo yise ‘Rwanda, mijn verhaal’ (Rwanda, Inkuru Yanjye) cyasohotse muri 2016, arabona ko gucira urubanza Umubiligi ukomoka mu Rwanda, Paul Rusesabagina n’ubutabera bw’u Rwanda maze bukamukatira igifungo cy’imyaka 25 hamwe n’ibitekerezo bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi Sophie Wilmès byarateye kutumvikana mu buryo bwa diplomasi hagati ya Buruseli na Kigali. Ibyo kandi byatumye inama yagombaya kubera i New York ihagarikwa igitaraganya na mugenzi we wo mu Rwanda Dr. Vincent Biruta.
Johan A. Swinnen arabona ko nyamara icyo Wilmes yashakaga cyari gifite ishingiro. Byari bikwiye ko ibyo bihugu byari bisanzwe bifite umubano mwiza wa politiki biganira kuri iki kibazo, nyuma y’uko hagaragara ko hari ibyo bitavugaho rumwe. Yongeraho ko ibitekerezo bya Minisitiri w’Intebe Wungirije ku myanzuro y’urukiko bihuye neza n’impungenge abanyapolitiki b’Ababiligi bagaragaje kuva Paul Rusesabagina yashimutwa ndetse n’uko urubanza rwe rwagenze. Uburenganzira bwo guhagararirwa ntibwubahirijwe. Bityo, uwahamijwe icyaha ntiyigeze abona ubutabera bw’ukuri.
Johan A. Swinnen akomeza yerekana ko gukuraho ibiganiro byatangajwe na Leta ya Kigali babeshya ko Ububiligi bwaba bwarasuzuguye u Rwanda, ari ibinyoma byambaye ubusa. Yaba imyifatire y’u Rwanda cyangwa imvugo yakoreshejwe nta gaciro byahabwa mu mibanire isanzwe, kandi igihe cyo gusasa inzobe cyari icyi, kugirango ibintu bisobanurwe neza. Urebye no muri dipolomasi, ibiganiro birimo kubahana kandi bikoresheje ukuri birashoboka kandi bishobora no kugera ku muti w’ikibazo
Nyamara ariko Perezida Paul Kagame n’abambari be, bigaragara ko batifuza na none ibiganiro, nako batanabishaka na gato. Banze kujya impaka aho ibitekerezo bya benshi bisa n’aho bitabashyigikiye. Akenshi ibi bigaragaza imbaraga nke zishingiye ku myitwarire n’amagambo mabi, propaganda, gushinja ibinyoma no kubeshya. Abenshi ntibishimira imvugo yihenura kandi mbi yakoreshejwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Mu by’ukuri, nta cyatunguranye ku myanzuro yafashwe na Leta ya Kigali n’ibyayikurikiye. Nyamara ariko buhoro buhoro ibintu birimo kugenda bijya ahagaragara. Kwiyoberanya n’amagambo areshya, byakunze kugaragara kuri Leta y’u Rwanda, ubu byatangiye gushidikanywaho ndetse no kunengwa bikomeye. Byinshi biranga iyo ngoma biragoye kwihishira. N’ubwo ibibeshyo bya Paul Kagame byavumbuwe, benshi barabona ibyo yakoze bihagije, yagombye guhagarikira aho. Igihe kirageze ko Paul Kagame abazwa ibyo yakoze kandi n’ubu agikora bijyanye no guhohotera uburenganzira bwa muntu. Ibyo kuba Umuryango Mpuzamahanga wicira urubanza kubera uburangare wagize mu gihe cya jenoside, Paul Kagame akaba yarabirishije igihe kinini, ubanza igihe ari iki ngo ukuri kumenyekane maze imbehe ye yubame.
Ntabwo bigomba gushimisha bamwe mu bayobozi ba politiki bo mu Bubiligi, bizeraga kandi bagakorana ubwitonzi, ndetse bakanacecekesha abandi, mu gihe ibintu biteye impungenge mu Rwanda, ngo bihanganira imyitwarire y’umuyobozi w’igihugu cy’inshuti utukana kandi urangwa n’agasuzuguro. Uku gucika intege birashoboka kandi kwigaragaza mu nzego zimwe na zimwe za sosiyete sivile, mu bitangazamakuru bimwe na bimwe bitegamiye kuri Leta, ndetse no mu mashuri makuru amwe n’amwe. Perezida Macron ashobora kuba yarabaye inyaryenge i Kigali maze akiyoroshya imbere y’umunyagitugu w’u Rwanda, n’ubwo bwose bitavuga ko benshi mu banyabwenge b’Abafaransa bakurikiye ibyavuye mu gisa na propaganda. Urubanza rutekinitse rwa Paul Rusesabagina, turizera ko nabo ruzabatera ikimwaro.
Ese aho igihe nticyaba kigeze cyo kunyomoza ibyabenshywe kuri jenoside? Ese igihe nticyaba kigeze ngo abanyarwanda ndetse n’abatari bo bavuge akabari ku mutima, cyane cyane babaze ibibazo bibagoye bijyanye n’ubuyobozi bubi bwa Leta ya Paul Kagame maze ntibitwe ibipinga cyangwa ababiba amacakubiri? Hashize igihe kinini u Rwanda n’Afrika biri mu gihe cy’amateka mabi ntawe uvuga, ntawe ubaza, nta wumvwa, nta wubahwa.
Johan A. Swinnen arangiza avuga ko atabura kunenga ibitekerezo bibi byateye jenoside kandi ngo ashime ibyubaka igihugu. Ariko na none ni ngombwa kunenga abahishahisha ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu rikorerwa mu Rwanda, bitwaje ko u Rwanda rwahuye n’amarorerwa mu myaka 30 ishize kandi banavuga ko rwateye imbere by’akataraboneka. Mu by’ukuri, twakwibaza ni ba jenoside ariyo yatumye ibyo bigerwaho ndetse niba n’imibare itangazwa na Leta y’u Rwanda ari ntamakemwa.
Ese u Rwanda rwaba rufitiye akamaro cyane u Bubiligi ku buryo rubwihenuraho ? Ntabwo ubwibone cyangwa kwinezeza byahabwa umwanya mu mibanire y’ibi bihugu byombi. Ababiligi n’Abanyarwanda bagomba kumva ko ibiganiro byabo bikoze mu bwubahane, aribyo bitanga icyizere cy’ejo hazaza. Kubahana bituma habaho imibanire, aho ibigenda n’ibitagenda bishobora kuvugwa, mu bwitonzi n’ubushake bwo gutega amatwi, kabone niyo byaba bisaba ko umwe yemeza undi. Twitonde, agasuzuguro kadahabwa intebe !