Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Gen Kazura yagaragaye muri Uganda ku munsi w’ubwigenge

$
0
0

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Gen Jean Bosco Kazura, Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda ari mu gihugu cya Uganda aho yayoboye intumwa z’u Rwanda mu birori byo kwizihiza ubwigenge bwa Repubulika ya Uganda ku nshuro ya 59.

Ni ibirori byabereye ku kibuga cya Kololo, ikibuga cyitiriwe ubwigenge. Byaranzwe ahanini n’imyiyereko ya Gisirikare. Abafashe ijambo bose bagarutse ku budatsimburwa bwa Uganda, n’aho igeze yiteza imbere mu nzego zinyuranye.

Mu kwizihiza ibirori by’ubwigenge bwa Uganda ku nshuro ya 59 Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko anejejwe no kuba ibihugu by’ibihangange nabyo byifatanyije na Uganda muri uru rugendo. Yatangarije Abagande by’umwihariko n’Isi muri rusange ko yakiriye ubutumwa bwifuriza ibyiza Abagande, buvuye kuri Perezida Vladmir Putin w’u Burusiya, ubwa Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubutumwa bw’Umwami w’u Buholandi, ubutumwa bw’Umwami wa Arabia Saoudite, n’ubwaturutse hirya no hino henshi atigeze arondora. 

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Kazura yagagaye muri ibi birori yambaye imyambaro ya gisirikare y’ingabo z’u Rwanda, yicaranye n’abasirikare bakuru bo muri Uganda, n’abandi bayobozi banyuranye.

Mu Rwanda ntibigeze batangaza niba hari uwahagarariye igihugu muri ibi birori, mu gihe nyamara ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize hari habonetse abaterana amagambo bavuga ko Uganda yatumiye abayobozi bo mu bihugu byose byo mu karere, ariko u Rwanda rwonyine rukaba rutarabonye ubutumire.

Gen Kazura agaragaye muri Uganda mu gihe u Rwanda runahafite umukino w’ishiraniro wo guhatanira itike mu gikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru. Ni umukino Amavubi y’u Rwanda ahura n’Imisambi ya Uganda mu mukino wo kwishyura, kuko uwabereye i Kigali kuwa Kane, Uganda yahatsindiye Amavubi igitego kimwe ku busa. 

Nk’umukunzi w’umupira w’amaguru, biteganyijwe ko Gen Kazura akurikira uyu mukino. Bimaze kumenyerwa kandi ko imikino y’ingeri zose ihuza Uganda n’u Rwanda, ku ruhande rumwe ifatwa nka siporo ariko ku ruhande runini ikazamo igisa na politiki.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>