Yanditswe na Nkurunziza Gad
Vice Perezida w’ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda ‘FRVB’ Bagirishya Jean de Dieu, uzwi ku izina rya Jado Castar yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Iki gihano bamwe bavuga ko atari we wari ugikwiye ahubwo yabaye igitambo.
Uyu mugabo mu buzima busanzwe ni umunyamakuru akaba afite n’imigabane muri Radio izwi cyane mu gutangaza inkuru za Sport yitwa B&B, yatawe muri yombi tariki 21/09/2021 ashinjwa icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Umwanzuro w’Urukiko rwa Gasabo wasomye uyu munsi, ugaragaza ko Bagirishya Jean de Dieu yemeye icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ndetse akabisabira imbabazi. Ibi bikaba byanatumye yoroherezwa igihano, akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri, ariko akaba afite uburenganzi bwo kujuririra.
Izi nyandiko mpimbano Bagirishya yazikoresheje iki?
Izo nyandiko ngo ni izifashishijwe maze ikipe y’u Rwanda ya volleyball y’abagore, ikinisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko abakinnyi bane aribo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil mu irushanwa rya Afrika rya Volleyball riherutse kubera mu Rwanda hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021.
Tariki 16 /09/ 2021 mbere y’umukino wagombaga guhuza u Rwanda na Sénégal nibwo byatahuwe ko abo bakinnyi batujuje ibisabwa maze ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball muri Africa rihagarika ikipe y’u Rwanda yari igeze muri ½ muri aya marushanwa.
Nyuma yo kuvanwa mu irushanwa, u Rwanda rwabaye nk’urukubiswe n’inkuba, abatari bacye basaba ko uwabigize uruhare mu makosa yakozwe wese yabiryozwa.
Bagirishya yabaye igitambo
Umwe mu baduhaye amakuru utifuje ko amazina ye atangazwa, yagaragaje ko Bagirishya yabaye igitambo muri iki kibazo.
Yagize ati “Vice president w’ishyirahamwe se afata ikihe cyemezo? Nibyo koko niwe wagiye kunegusiya (négocier) bariya bakobwa afatanyije n’umutoza, ariko se niwe wabahaye passport? Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rutanga passport rukemerera umuntu kwinjira mu gihugu akajya mu kazi rutabanje kureba ko yujuje ibisabwa n’urwego aje gukoreramo? Hanyuma se Minisiteri ya Sport yo bite? Ko bafite department ishinzwe kugenzura ibyangombwa by’abakinnyi b’abanyamahanga yakoze iki? Icyo navuga ni uko uriya mugabo abaye igitambo.”
Arakomeza ati “iriya ni ‘affaire’ irenze urwego rwa Bagirishya ntihazagire ukubeshya, ahubwo abakagombye kubizira bose barigaramiye. Bigomba kubazwa Ngarambe Raphael perezida wa FRVB kuko ni nawe wateye ubwoba umutoza wa Sénégal n’uwa Kenya bamaze gutanga amakuru.”
Undi waduhaye amakuru yagize ati “Umuyobozi wa FRVB Me Ngarambe Raphaël, tariki 20/9/2021 yahamagajwe na RIB, arabazwa barangije baramureka arataha. Icyo nzi neza ni uko amanyaga yose yakozwe kuri bariya bakinnyi abayobozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, abashinzwe iperereza yewe kugera kuri Perezida Kagame bari bayazi biriya byo gufunga Bagirishya ni mu rwego rwo kwikura mu isoni.”
Amakuru yandi twamenye avuga ko umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres utoza ikipe zombi (iy’abagore n’iy’abagabo) z’u Rwanda za Volleyball, ari we wahawe ikiraka na Perezida Kagame cyo kuzana abakinnyi bashoboye, ubwo u Rwanda rwari rumaze kumenyeshwa ko ruzakira urushanwa rya Afrika rya Volleyball.