Yanditswe na Albert Mushabizi
Nsogongera bwa mbere ku bipindi bya FPR, biba byuzuye bya binyoma biteye isoni, birya wumva maze ukarusha ipfunwe ubitongerana ishema n’isheja! Hari mu manama y’abaturage mu magambo yabaga afashwe n’abasirikali! Kubera gutinya Inkotanyi no kuba nari narazibwiweho byinshi, sinabitindagaho cyane, nabaga nifitiye igishyika cyo kurangira kw’inama; kubera inkuru z’”Abitabye inama bakitaba Imana,” nazo nari narumviseho igihushuka!
Rimwe umusirikali w’Inkotanyi w’ipeti rya kapiteni, yatanze urugero rwo mu buhinzi bwa kijyambere, maze ararikocora ati :”Mu bihugu byateye imbere nka Uganda… si nk’uko kwa hano mu Rwanda mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere…” Aha ho naraturitse ndaseka kubera ko nari nibwiye ko avuze ko Uganda ari igihugu cyateye imbere, mu gihe u Rwanda rwo rukiri mu nzira y’amajyambere; bitewe n’uko wenda ibihugu byombi aribyo yakandagiyemo ntabone ubundi bumenyi bumurungurukira n’iyo atigereye n’amaguru ye! Yambajije icyo nsetse asa n’urakaye, musubiza ko kera abalimu batubeshyaga ko u Rwanda ari rwo ruteye imbere kurusha Uganda –narabeshyaga byo kwitabara-; afande yahise ampagurutsa andatira abari mu nama ko ndi umusore usobanukiwe, ukwiye kujya yisungwa mu bumenyi!
Ibyo bipindi twabibayemo, ariko nza guhura n’agahomamunwa kabyo mu Ingando z’Abanyeshuri bitegura kujya kwiga muri Kaminuza! N’ubwo Inkotanyi zabeshyaga mu bipindi by’ibinyoma biteye isoni, zakundaga kubikorera nko mu manama; bakirinda nk’ibitangazamakuru –aho bazanyomozwa n’ibindi bitangazamakuru- na cyane ko abahanga mu “ibipindi” bakundaga kwifashishwa mu manama! Ngeze mu ngando nibajije niba abatera ibipindi bya “FPR”, atari abantu baba babana n’uburwayi bwo mu mutwe, ndashoberwa! Hari ubwo umutezi w’ibipindi yabaga amaze kutuganiriza, maze ugasanga hanze twiremye amatsinda twibaza niba “ibipindi” nk’ibyo bidatera isoni FPR ubwayo, cyangwa se kuzana abo batezi b’ibipindi, imbere y’abantu barangije amashuri yisumbuye, bitegura kujya muri kaminuza, banaziho ku mateka y’igihugu ya mbere y’umwaduko w’Inkotanyi; batibaza ko harimo ukwibeshya no kwiyononera gukabije tukayoberwa!
Tito RUTAREMARA nawe ni imwe mu mpuguke zidatinya kugambanira ubujijuke bwayo yaduteye ku bipindi mu ngando!
Ikiganiro cya Honorable Tito RUTAREMARA cyari gifite insanganyamatsiko yo « Gukunda igihugu » ;muri iyi nsanganyamatsiko atatinzeho cyane, yatubwiye amateka y’urugamba rw’Inkotanyi ko bafashe igihugu kubera gukunda igihugu ! Muri uko gukunda igihugu yatanze urugero rw’izindi ntwari za Afrika zabereye urumuli FPR-Inkotanyi mu gukunda igihugu! Avuga ku ntwari za Afrika nka ba Lumumba, Nkrumah, Mandera, Sankara… anatubwira ko ari we ukuriye umuryango w’”Abapanafricanists” mu gihugu cy’u Rwanda; ko azadusura muri za kaminuza tuzajya kwigamo akadufasha gukangukira iyo miryango!
RUTAREMANA yaje kugera ku moko y’abanyarwanda adakwiriye kuduteramo umwiryane, asobanura uko umuhutu n’umututsi bari bamwe; ndetse amasura ashingiye cyane ku “amazuru” yabo, “umuzungu” yahereyeho abavangura, bayakomora ku ihame nyabumenyi ry’ihindagurika ry’imiterere y’umubiri bitewe n’imirimo umuntu akora… yaravangavanze nk’uko mu bipindi ari ukuvangavanga byo kurimanganya maze ararikocora ati :
“Impamvu abahutu bafite amazuru abwase ni uko ba nyina bahingaga babahetse, maze uko bakubita amazuru mu migongo ya ba nyina akabwatirako. Abatutsi nta mazuru abwase bafite kubera ko ba nyina batigeze babahingana ku migongo. Impamvu abahutu bafite inzasaya zibwase n’amajigo ni ukubera guhekenya ibiryo birimo n’imvungure. Nta mututsi wagira amajigo kandi bo barinyweraga amata, ntaho bahuriye n’ibiryo bituma inzasaya zikacanga zigakora cyane! Abazungu baratubeshye umuhutu n’umututsi turi umwe, amazuru ntakwiye kudutandukanya…”
Kumva umusaza wari waturatiye amashuri yose yanyuzemo, kandi yari amaze no kutuganiriza nk’umuntu w’injijuke, yifashisha urugero nk’uru rwuzuye “ubujiji”, ngo abashe gusobanura isano y’abahutu n’abatutsi; byaduteye ipfunwe abari mu ngando twese! Hahandi umuntu akora igiteye isoni wabona nta soni bimuteye, ukaba ari wowe ukorwa nazo; aka wa mugani ngo umugayo uvuna uwugaya, uwugawa yigaramiye! Kuva uwo munsi twakumva umwalimu uje kutwigisha mu ngando ari “umunyabipindi” –dore ko hazagamo n’abavuga ibintu bizima, wenda birimo icengezamatwara rya FPR-Inkotanyi, ariko ritarimo ibipindi biteye icyo ni iki-; tukavuga ko aje “kuturemaza –mu mutwe-”, kubera ko RUTAREMARA yari yaturemaje mu bipindi biteye isoni, kandi ari umugabo usobanukiwe mu bumenyi bwo mu ishuri!
Ni izihe mpamvu zaba zaratumye Honorable RUTAREMANA atinyuka kwihanukira kuri TWITTER “ibipindi” byahise byamaganwa n’abanyarwanda benshi barimo n’abacikacumu!?
Ibipindi Honorable RUTAREMANA yateye ku rukuta rwe “Twitter” ashobora kuba atari azi ko, bizamaganwa n’abamuha ingero zifatika zinyomoza ibinyoma bya semuhanuka yihanukiriye! Yibwiraga ko wenda bazamutuka, noneho izindi ntore zikajya gutukana n’abamututse ikiganiro kikaryoha… Aha RUTAREMANA yari kunezererwa cyane kubera ko ateje impaka, maze akaba akoze icyo bita: “kuvuga” bigaragaza ko uhari kandi ukiyobotse neza muri FPR-Inkotanyi!
Mu muco wa FPR-Inkotanyi iyo utavuga, ni uko uba wiyubikije ikintu, wenda warahindutse, utakiyoboka neza, n’utavugira mu ruhame; agomba kuvuga kenshi atanga za raporo aho bikwiriye, mu ibyo bita buri wese kuba maneko w’undi! Nk’umuntu utarigeze aba umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi, sinzi niba iri hame ryo “kuvuga” ari ibwiriza; ariko ibyo nihagarariyeho na none ndi mu Ingando z’Abarimu b’amashuri abanza n’ayisumbuye, ni uko “kuvuga” byaba ari nk’ibwiriza mu muryango wa FPR-Inkotanyi, ibwiriza-tegeko (bahabwa nk’itegeko) cyangwa ibwiriza-nyamuco (bose bisanganaho kubera umuco wo gukeza, kuyoboka no kunekana).
Na none mu gihe twari mu ngando y’Abarimu b’Amashuri abanza n’ayisumbuye, abarimu b’ikigo nigishagaho twigeze kwingingwa n’umuyobozi wacu wari wadushyize ku ruhande; ahangayitse ko “tutavuga” ngo impunzandengo z’abakurikirana ingando (bandika ababajije ibibazo n’ibigo bavaho), zari zakozwe basanga abarezi tuva ku kigo cyacu tutavuga. Uku kutavuga ngo kwari gusobanuye kudatanga ibitekerezo bishimangira ibyigishijwe mu ngando, kutabaza ibibazo nabyo bigamije kwerekana ko wacengewe, kudakora ibiganiro bishyushye mu matsinda; ngo kandi bikerekana ko ikigo cyacu gishobora kuba cyakekerwaho “ingengabitekerezo ya Jenoside”!
Kugira inshingano zo kuvuga nk’igihamya ko ukiyobotse neza ni umuco ugaragara no mu bikomerezwa bya FPR-Inkotanyi, ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ya none! Iki gitutu kikaba cyatuma umuntu avuga n’amahomvu; ngo ariko biboneke ko yavuze! Ntekereza ko ariwo mutego Honorable RUTAREMARA yaguyemo kuri Tweeter, urubuga rwisanzuye, udashobora kududubizaho ibipindi nk’ibidudubizwa mu ngando n’izindi nama za FPR-Inkotanyi, ahatemerewe kunenga irivuzwe na mukuru!
Honorable RUTAREMARA yaba yarakuyehe ibinyoma yashyize ku rukuta rwe rwa Tweeter !?
Mu nkuru yatambutse kuri The Rwandan ; herekanwe ibyo RUTAREMARA yatangaje, kandi hanatangazwa icyo abacitse ku icumu rya Jenoside, bahoze batuye mu Rwanda, Rutaremara yigirijeho nkana babitekerezaho! Icyo twakibutsa ni uko RUTAREMARA ari umwe mu bacurabwenge ba FPR-Inkotanyi; bivuze ko ari umuhimbyi w’ibinyoma byo kubakiraho! Muri uku guhimba FPR ikunze kugereranya ibibazo by’Abatutsi bo mu Rwanda n’iby’Abayahudi. Ni kenshi uzumva ngo nk’uko inshuti n’abavandimwe bacu b’Abayahundi babigenza, natwe tuzabigenza dutya… Bati uko bahiga abanzi babo, bakabahungeta, bajya no kubicira iyo bari, natwe tuzabikora uko…
Iki kibazo cy’uburezi n’uburere RUTAREMARA yanyometse gutya, cyenda gusa n’uko biteye hagati y’Abayisiraheli n’Abanyapalestina; kandi kiri ku mpande zombi! Buri ruhande rushinjwa n’amahanga guha uburere abana bato, bugamije kwangisha abo bana bugenzi bwabwo bw’abaturanyi! Inyandiko ni nyinshi kuri murandasi zivuga kuri iki kibazo, mu ngero zenda gusa n’izatanzwe na RUTAREMARA. Naho ibindi ni ibiparu, imisoto ishingiye ku moko, nka “social groups” batabura ibyo bacyurirana, cyangwa bashyira mu migani n’imvugo nyandagazi!