Yanditswe na Nkurunziza Gad
Umuhungu w’imfura wa Perezida Paul Kagame, Ivan Cyomoro Kagame w’imyaka 31 y’amavuko yaguze inzu y’akataraboneka muri Amerika mu gihe abaturage bo mu gihugu Se ayoboye imyaka isaga 20 bicira isazi mu jisho.
Ikinyamakuru ‘Dirt’ kizwiho gukora inkuru zicukumbuye ku mitungo y’abantu b’ibyamamare, tariki 26 Ukwakira 2021 cyatangaje inkuru ivuga ko Ivan Cyomoro Kagame yaguze inyubako izwi nka ‘Lavish Beverly Hills Home’ mu mujyi wa Los Angels muri Amerika.
Iyi nkuru itangira ivuga ko U Rwanda ari igihugu gikennye cyane kandi kidakora ku nyanja. Hafi ya 40% by’abaturage baracyaba munsi y’umurongo w’ubukene. Banki y’Isi, ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse hafi 10% muri 2019, ibi bikaba byarakomotse ku mbaraga zashyizweho mu kongera ishoramari mu bikorwa by’ubucuruzi, ubwubatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo. Ariko impuguke mu by’ubukungu zirimo na Dr David Himbara wigeze kuba umujyanama wa Perezida Kagame ntibemera iyi minare y’izamuka ry’ubukungu bakana bemeza ko ari imitekinikano!
Ivan Kagame w’imyaka 31 y’amavuko, mu 2018 yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’ubucuruzi muri University of Southern California. Ntabwo akunze kugaragara mu ruhando rwa politiki, mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.
Mu mwaka wa 2020 yashyizwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere, RDB. Igihe cye kinini akimara muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yimukiye mu nzu nziza i Los Angeles aherutse kugura miliyoni 6.9 z’amadolari ni hafi miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi nzu mbere yari iy’icyamamare mu mukino wo gusiganwa ku maguru Lindsey Vonn n’uwahoze ari umugabo we, P.K. Subban, bakaba barayimaranye umwaka umwe gusa kuko bayigurishije muri Gicurasi uyu mwaka nyuma gato yo gutandukana kwabo.
Iyi nzu ivugwa ko ari inzu y’akataraboneka yubatswe mu 1950 ariko ivugururwa ku buryo bujyanye n’igihe mu myaka yashize.
Ifite ibyumba bine byo kuryamamo n’ubwiherero butandatu, ikaba yubatse kuri metero kare 5.500, inkingi zayo zose imbere ni umweru, ifite igaraje ry’imodoka eshatu kandi icungiwe umutekano mu rwego rwo hejuru.