Yanditswe na Ben Barugahare
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021, ubushinjacyaha mu Rwanda bwatangaje ko bujuririye urubanza Urukiko rukuru rwahamijemo ibyaha Cyuma Hassan.
Bubicishije ku rubuga rwabwo rwa twitter bwagize buti:
“Ubushinjacyaha bwajuririye urubanza Urukiko Rukuru rwahamijemo ibyaha Niyonsenga Dieudonné. Impamvu y’ubujurire bwa kabiri ni ukugira ngo hakosorwe kuba yarahamijwe icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu kandi icyo cyaha cyaravanywe mu mategeko mu 2019”
Mu gusoza ubwo butumwa ariko ubushinjacyaha buvuga ko ibindi byaha bigumaho aho bwagize buti:
“Ubushinjacyaha busaba ko hagumaho ibindi ibyaha 3 yahamijwe ndetse n’ibihano.”
Nabibutsa ko Urukiko Rukuru rwakatiye Cyuma Hassan igifungo cy’imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda. Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha bine birimo icyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, icyaha cyo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru, icyaha cyo gusebya abayobozi n’icyaha cyo gutambamira imirimo yategetswe, ibi bikaba bifitanye isano n’aho yashyamiranye n’inzego z’umutekano mu gihe zagenzuraga iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda covid-19 muri Mata 2020 mu gihe cya Guma mu Rugo.
Niyonsenga yigeze gufatwa arafungwa muri Mata 2020 ariko agirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku byaha yari akurikiranyweho. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwahise bujuririra mu Rukiko Rukuru umwanzuro wari wafashwe wo kumurekura no kumugira umwere.
Iri fungwa rya Cyuma ryaje nyuma y’ikimeze nk’inkubiri ku mbuga nkoranyambaga aho abashyigikiye Leta bamwibasiye karahava, uretse ibitutsi banasabaga ko yatabwa muri yombi. N’ubwo Cyuma yize itangazamakuru, akanakorera ibitangazamakuru byinshi harimo n’ibya Leta ndetse akajya no mu ngando y’abanyamakuru, urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC) rwanditse ibarwa ruvuga ko rutamufata nk’umunyamakuru nyamara mu myaka ishize yarahoranye ikarita y’uru rwego nyuma ikaza kureza igihe kandi igihe yafatwaga mu 2020 akaba yari yarishyuye amafaranga y’ikarita ariko atarayihabwa dore ko yanagaragaje inyemezabwishyu.
Kuri benshi bakurikiranye iki kibazo ntabwo bashidikanya ko gufunga Cyuma byakozwe mu rwego rw’umugambi mugari wa Leta y’u Rwanda wo gucecekesha itangazamakuru ryigenga rikorera imbere mu gihugu rivuga ibitagenda dore ko hari hashize iminsi mike n’undi munyamakuru w’igitangazamakuru Umubavu, Théoneste Nsengimana nawe atawe muri yombi we n’abarwanashyaka 7 b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, DALFA-Umurinzi rya Victoire Ingabire.