Quantcast
Channel: Umunyarwanda
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Kigali: Rachid Abdul Hakuzimana arasabirwa kuba afunzwe iminsi 30!

$
0
0

Yanditswe na Arnold Gakuba

Mu bijyanye n’ubutabera amakuru atugeraho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ugushyingo 2021 aratangaza iby’urubanza rwa Rachid Abdul Hakuzimana. 

Ku rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, ubushinjayaha burasabira umunyapolitiki Rachid Abdul Hakuzimana gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30). Nyamara ariko, Rachid ndetse n’abamwunganira bakaba babona ko bitaba binyuze mu buryo kandi bitaba byubahirije amategeko, bakaba basaba ko yarekurwa akaburana ari hanze.

Ese Rachid Abdul Hakuzimana araregwa byaha ki? Uwo munyapolitiki arashinjwa ibyaha bine aribyo gupfobya jenoside, guhakana jenoside, gukurura amacakubiri mu banyarwanda no gutangaza amakuru y’ibihuha. Ibyo byaha ngo akaba yarabikoreye mu magambo yatangarije ku miyoboro ya ‘Youtube’ itandukanye irimo n’uwe witwa ‘Rachid TV’.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu magambo yavuze, Rachid yagiye yemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri kandi ko abarokotse jenoside atari abatutsi gusa kuko ngo nawe yayikotse jenoside kandi akaba ari umuhutu. Ikindi ngo avuga ko imitegekere y’ubu mu Rwanda ifite isura nk’iyo mu gihe cyo hambere: abana n’abategetsi n’abatutsi nibo biga amashuri meza. Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko ibyo ndetse n’ibindi yagiye avuga aribyo bikubiyemo ibyaha aregwa.

Mu kwisobanura kwe, Rachid Hakuzimana yatangiye yerekana ko afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko. Yavuze ko umugenzacyaha yamutumije maze aramwitaba ariko ntiyamuha umwanya wo kwisobanura. Rachid Hakuzimana avuga ko yamenyeshejwe ibyaha akurikiranyweho maze agahita afungwa. Kuri we rero, ibi bikaba bidakurikije amategeko kuko yagombaga guhabwa umwanya wo kwisobanura. Bityo, urukiko rukaba rwagombye gukurikiza amategeko. Nyamara ariko umucamanza yamubwiye ko azabisuzuma yiherereye igihe azaba afata icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa. 

Rachid Abdul Hakuzimana yirinze kugira icyo asobanura ku birego ashinjwa kuko avuga ko yagombye kuba yarahawe uwo mwanya mbere. Ikindi yongeraho ko ngo no mu idosiye ye y’ubushinjacyaha icyo gika nta kirimo. Rachid Hakuzimana avuga rero ko atahawe umwanya wo kwisobanura. Anongeraho ko akeneye n’umwanya wo kuganira n’abamwunganira mu mategeko. 

Urukiko rero ngo rubona ko gufunga Rachid Hakuzimana by’agateganyo aribyo byatuma ibyaha yakoze bihagarara. Ku rundi ruhande ariko abamwunganira bo barasaba ko yafungurwa akaburana ari hanze kuko atahawe umwanya wo kwisobanura no gutegura kwiregura kubyo aregwa. Basabye ko binabaye ngombwa hari ibyo bamutegeka ariko akaburana mu mudendezo. 

Nyamara ariko icyifuzo cya Rachid Abdul Hakuzimana n’abamwunganira cyatewe utwatsi. Umucamanza yatangaje ko agiye kwiherera maze ku itariki ya 22 Ugushyingo 2021 akaba aribwo azatangaza umwanzuro we ku ifungwa n’ifungurwa rya Rachid Abdul Hakuzimana.

Benshi rero bakaba bari biteze ko wenda hari icyahinduka mu rubanza rwa Rachid Abdul Hakuzimana kuko uko imanza za politiki zose zo mu Rwanda zicirwa kimwe. Nta mategeko yubahirizwa ahubwo hakurikizwa amabwiriza ava ibukuru.  


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10365

Trending Articles



<script src="https://jsc.adskeeper.com/r/s/rssing.com.1596347.js" async> </script>