Mu gitondo cyo kuruyu wa kabiri 08/01/2013 mu mudugudu wa Kamagerero, akagali ka Kiziho, umurenge wa Nyakabuye, akarere ka Rusizi ; umuturage witwa MUSABYIMANA Lambert yakubiswe izakabwana n’ umuyobozi w’akagali Mme MUREKATETE Esperance azira kudatanga amafaranga ya mutuelle nyuma yo gukubitwa bikomeye aba bamukubise bahise bigendera maze, abaturage bahise bahurura bajyana MUSABYIMANA Lambert kuri centre de santé ya Nyabitimbo bahamagaye umuyobozi w’akagali ababwira ko bamujyana kwa muganga baba batabishoboye bakamureka.
Abaturage badutangarije ko usibye kuba mugenzi wabo yakubiswe ngo ubundi asanzwe ari umukene ko kandi udashoboye kuriha mutuelle bagurisha ibyo atunze ariko bakabona ayo mafaranga ataboneka, bakomeje bavugako ubu bugarijwe n’ibibazo by’urusobe ngo inzara igiye kubica igakurikirwa n’amafaranga ya hato nahato bakwa kandi badafite uburyo bwo kwanga kuyatanga.
PS Imberakuri