Muvandimwe Rose Kabuye,
Mbanje kugusuhuza gahorane Ishema n’Isheja, n’Imana Nyirurwanda urikumwe nayo.
Uri imwe mu ntwari z’u Rwanda zitabiriye kurutabara igihe rwatabazaga mwemera kumena amaraso yanyu ngo bene Kanyarwanda basubizwe uburenganzira bwo kuba igihugu cyabo ngo n’abaruvuka bose bishyire bizane mu rwababyaye. Kuba umutegarugori ntibyakubujije kurugira kurugerero nka Ndabaga uvugwa mumateka yarwo.
Nyamara ubwitange bw’Abanyarwanda aho bari bari hose guhera kuncuke kugeza ku basaza n’abakecuru, iyo nkubiri yari igamije kunamura igihugu yashimuswe rugikubita, intwari zicwa umugenda imwe kuri imwe none Mushimusi w’amahoro agiye kubamaraho ariko ntabapfira gushira kuko ya mana y’u Rwanda ari ntaho yagiye; kuba waragezaho ubutwari wari usangannwe bukaguhagurutsa ugakangurira bene Kanyarwanda kwishyuza icyo barwaniye abatabarika bakagitangira ubuzima ni ubuhamya ko Imana y’u Rwanda itarutereranye.
Nkwandikiye ngushimira kandi nkwihanganisha kandi nguhumuriza ko ikibi kitazigera kigira ijambo ryanyuma, haba mu Rwanda no ku isi yose, ikiza kizatsinda kandi si cyera. Umwanzi w’amahoro yagerageje kugucecekesha no kuguca intege; agufungira umugabo ngo agutere ubwoba n’intimba ariko komera kandi ukomere kumuheto.
Hatuwezi kurudi nyuma! Ni razima tu songe mbere! Intsinzi bana b’u Rwanda Intsinzi, jye ndayireba Intsinzi, mubice byose Intsinzi.
Ndakwifuriza Noheli nziza, n’Umwaka mushya muhire, uzatubere uw’intsinzi y’Abanyarwanda.
Ugire amahoro y’Imana.
Martin Ntiyamira
Victoria, BC, Canada